skol
fortebet

Dj Ira yahishuye impamvu ituma bavuga ko aryamana nabo bahuje igitsina

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka DJ Ira mu kazi akora ko kuvangavanga umuziki, avuga ko ataryamana nabo bahuje igitsina nk’uko byagiye bivugwa, ahubwo ngo imyambarire ye ni yo ituma bamukekera ibyo bintu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa umaze kwandika izina mu Rwanda mu kuvungavanga imiziki, Dj Ira yavuze ko kuba akunda kwambara nk’abahungu ari yo mpamvu benshi bavuga ko aryamana nabo bahuje igitsina.

Yagize ati“nta kintu na kimwe nigeze nerekana, nta n’umukobwa wigeze anambeshyera ngo twarakundanye, nta n’uwo nanjye nanaterese, ahubwo ni ya myambarire y’abahungu na we wambwiye, kenshi tuzi ko 80% by’abatinganyi bambara nk’abahungu, ni kwa kuntu baba babona nambaye nk’agahungu bakavuga ngo kariya kana gashobora kuba ari agatinganyi, sinabarenganya ni ikosa ryanjye.”

Yakomeje anavuga ko atari umutinganyi kuko afite umuhungu bakundana kandi imyambarire ye ngo nta kintu na kimwe imutwara.

Kuba yambara nk’abahunu cyane, ngo byatewe n’uko yakuze asanga akurikira abahungu babiri, ndetse akaba ari nabo bakinaga cyane rero bituma agenda afata imico nk’iyabo.

Mu kazi akora ko kuvangavanga imiziki, avuga ko akunze guhura n’inzitizi z’abasinda bakamusindiraho, abamubwira amagambo mabi n’ibindi.

Yagize ati“akenshi tuba turi ahantu hafunze, ariko iyo hadafunze hari igihe aza ashaka kugukoraho ariko akenshi mpita nitabaza bouncer bakamwigizayo nkakomeza akazi. Mbere numvaga ntazabishobora bambwira nabi, uri kunshyiriramo indirimbo ntashaka, bakazanamo ibindi bintu ngo wa murundi we waje mu Rwanda, nyine bakambwira amagambo wumva ko atari meza.”

Ikintu kimutera ubwoba mu buzima bwe bwose ni ukubura ababyeyi, kuko iyo atakereje uburyo byaba bimeze adafite ababyeyi yumva biteye ubwoba cyane ku buryo anasaba Imana uwo munsi ngo ntuzabeho.

Dj Ira yasabye ababyeyi ko bakwiye kureka abana bagakora akazi bumva bashaka batababangamiye, kuko ngo impamvu mu Rwanda hari umubare muke w’abakobwa bakora akazi ko kuvangavanga umuziki ari ukubera kwitinya kwabo hakiyongeraho no kuba ababyeyi batabamerera gukora ibyo bashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa