skol
fortebet

Dj Iraa yahaye gasopo abantu bamwita umutinganyi

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Dj Iraa yaamaganiye kure abantu bamwita umutinganyi avuga ko nubwo akunda kwishanisha n’abahungu abakunda.

Sponsored Ad

Iradukunda Grace Divine [Dj Iraa], umwe mu bakobwa bahanzwe amaso mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda ni umwe mu bakobwa bajya bakunda kuvugwaho ubutinganyi bitewe nuko yambara cyangwa uko agaragara.

Dj Iraa yinjiye mu cyiciro cy’abavanga imiziki mu myaka yashize, yabyigishijwe na mubyara we Dj Bissosso wanamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda. Sakubu Hassan[DJ Bissosso wigishije Dj Iraa], ni Umurundi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Aza ku isonga mu ba Dj bakunzwe mu gihugu ndetse ni we witabazwa mu bitaramo bikomeye byose.

Uyu mukobwa mu kiganiro aherutse kugirana n’ Isango Star yabajijwe ibibazo birimo impamvu akunze kwigaragaza nk’abasore maze avuga ko abakunda ndetse ahamya ko ari niyo mpamvu yisanisha nabo.

Mu kiganiro yabajijwe impamvu benshi bakunze kumwita umutinganyi nawe asubiza ko ajya abyumva gusa abahishurira ko ataribyo ndetse ko ntababimushinjaga bahagarika gukomeza kumuharabika ako kageni.

Yagize ati” njya numva bavuga ko ndi umutinganyi gusa sibyo ahubwo nkunda abahungu.”

Abajijwe impamvu atajya atangaza umusore bakundana kugirango avaneho ibivugwa byose maze asubiza ko Atari yamubona yongera gushimangira ko akunda abahungu.

Abajijwe umuhungu mwiza kuri we yasubije ko ari umuhungu umukunda nawe akamukunda ,yongeye kubazwa ku bahungu b’inzobe bijya bivugwa ko akunda maze asubiza ko adakunda abahungu b’inzobe.

Abajijwe uko umurimo wo kuvanga umuziki uhagaze mu Rwanda yasubije ko uhagaze neza ugereranyije n’uruganda rwa muzika yo mu Rwanda n’Uburundi aho yavuze ko kiriya gihugu cyabo kitagutse mu bikorwa by’umuziki ari nayo mpamvu atariho akorera gusa ngo ajya ajyayo gusura inshuti n’umuryango we.

Yasoje avuga ko nubwo benshi bavuga ko aryamana nabo bahuje igitsina ataribyo ahubwo ko akunda imyitwarire y’abahungu bikaba ngombwa ko yisanisha nabo gusa ,aho yanahamije ko n’imyenda y’abakobwa ayambara bitewe naho yagiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa