skol
fortebet

DJ Miller ukundwa n’Abanyarwanda benshi mu kuvanga imiziki yarushinze [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2019

Sponsored Ad

Icyamamare mu Rwanda mu kuvanga imiziki, Karuranga Virgile uzwi nka DJ Miller mu muziki no kuyivanga, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Hope Nigihozo biyemeza kubana akaramata.

Sponsored Ad

Iki cyamamare mu kuvanga imiziki cyanamenyekanye mu ndirimbo nka iri joro ni bae na Stamina,cyakoze ubukwe bw’igitangaza kuwa 26 Kamena 2019 na Hope Nigihozo bamaze igihe bakundana.

Dj Miller yavuze ko yatumiye abantu 500 biganjemo inshuti zabo bombi n’imiryango yabo ariyo mpamvu bitari byoroshye ko abanyamakuru bataha ubu bukwe.

DJ Miller na Hope Nigihozo bamenyanye mu 2013 bahuriye muri restraurant baba inshuti zisanzwe ariko ubu bushuti bwavuyemo urukundo rwimbitse rwatumye biyemeza kurushinga.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki bahagaze neza mu Rwanda, abarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs ririmo DJ Marnaud, DJ Toxxy na DJ Julz.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa