skol
fortebet

Dj Pius yatanze arenga miliyoni 5 kugirango afate amashusho y’indirimbo yahuriyemo na Lady Jaydee wo muri Tanzania

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Dj Pius yashyize hanze indirimbo yise Manawe yahuriyemo n’umuhanzikazi Lady Jaydee wo muri Tanzania aho ahamya ko yamutwaye arenga miliyoni 5 z’amanyarwanda kugirango bafate amashuhso yayo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane ubwo Dj Pius yaganiraga n’itangazamakuru yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo yahuriyemo n’umuhanzikazi Lady Jaydee wakunzwe mu gihugu cya Tanzania mu ndirimbo nyinshi zitandukanye aho yavuze ko gukorana nuyu muhanzikazi bizugurura amarembo y’umuziki nyarwanda kuba wacurangwa muriki gihugu.

Yagize ati “ Amashusho yafashwe na Meddy Saleh muri Tanzania gusa indirimbo yakozwe na Iyzo mu buryo bw’amajwi [….] iyi ndirimbo niteze ko izafungura amarembo y’umuziki nyarwanda mu gihugu cya Tanzania.

Abajijwe impamvu ayhisemo gukorana n’umuhanzikazi Lady Jaydee yasubijeko ari umwe mu bahanzi b’intararibonye mu muziki kandi yakundaga indirimbo ze cyane ndetse anakunda kuzicuranga mu tubyiniro mu gihe yari umu Djz.

Ati” Naramukundaga indirimo ze cyane kandi yari umwe mu bahanzikazi namenyakanishije mu Rwanda ubwo nakoraga akazi ko gucurangwa indirimbo mu tubyiniro nyiri Umu Dj

Abajijwe amafaranga yatanze kuri iyi video kugirango ikorwe yasubije ko yabanje kuyitangaho amadorari ibihumbi 4000$ gusa nyuma akaza kongera gusubirayo agatanga 2000$ bivuga ko video yamuhagaze amadorari ibihumbi bitandatu angina n’amanyarwanda miliyoni 5 zirenga.

Yasoje aboneraho no kuvuga ko kuri ubu ari gukorana na Campany yitwa 1k Entertainment kuri ubu ibarizwamo aba Djz 16 abashyushya rugamba 2 ndetse n’abayobozi bayo bagizwe na Dj Focus aho bose hamwe aria bantu 20 .Yaboneyeho no kuvuga kuri ubu bashaka guteza imbere umuziki nyarwanda by’umwihariko imyidagaduro aho baboneyeho gutangaza umuhanzi Amalon kuri ubu barimo gufasha mu bikorwa bye bya muzika.
REBA AMASHUSHO:

Ibitekerezo

  • Judith wambula Aka lady jaydee nakubali bado sauti ipo yenyewe kbc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa