skol
fortebet

Dominic Nic ntarasobanukirwa inyungu zo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe, aravuga ko kugeza ubu ataramenya neza akamaro ko gutora Nyampinga w’u Rwanda akanibaza inyungu Abanyarwanda bakura muri iki gikorwa.
Dominic Nic arazwi cyane ndetse na bimwe mu bihangano bye byakomeje gushimangira izina rye. Kuva muri 2009, 2010 na 2011 yakomeje gukora indirimbo z’igikundiro zirimo: nka Arikumwe natwe, Nemerewe kwinjira, Uwiteka ashimwe, Imana ntihinduka hamwe n’izindi ziri kuri Album ye nshya, zirimo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe, aravuga ko kugeza ubu ataramenya neza akamaro ko gutora Nyampinga w’u Rwanda akanibaza inyungu Abanyarwanda bakura muri iki gikorwa.

Dominic Nic arazwi cyane ndetse na bimwe mu bihangano bye byakomeje gushimangira izina rye. Kuva muri 2009, 2010 na 2011 yakomeje gukora indirimbo z’igikundiro zirimo: nka Arikumwe natwe, Nemerewe kwinjira, Uwiteka ashimwe, Imana ntihinduka hamwe n’izindi ziri kuri Album ye nshya, zirimo iyo yise Ndishimye, Azanyibuka n’izindi.

Dominic Nic ngo ntiyumva neza akamaro ko gutora Nyampinga w’u Rwanda

Mu w’i 1992 nibwo amarushanwa y’ubwiza yatangiye mu Rwanda. Mu mwaka wa 1993, hakozwe amarushanwa hatoranywa bamwe mu bakobwa ndetse Uwera Delila ahigika abandi yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Aya marushanwa yakomeje gutinda ho gato ariko muri 2009 Kompanyi ya Mashirika itegura igikorwa cyo guhitamo Nyampinga ari nabwo Bahati Grace yambikwaga ikamaba.

Mu iyindi mwaka yakuriyeho: Muri 2012 ryegukanwa na Mutesi Aurore, muri 2014 hatowe Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane atorwa muri 2015 naho muri 2016 hatorwa Mutesi Jolly uri hafi kubona umusimbura.

Mu butumwa Dominic Nic yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko mu mwaka yose iri rushanwa rimaze riba atarasaobanukirwa neza akamaro karyo. Yavuze ko kuba abyanditse kuri Facebook akeneye ko ababisobanukiwe bamubwira ndetse hakirindwa kugoreka igitekerezo cye.

Yagize ati “Ndinginga nsaba ko kitatekerezwa mu bundi buryo butari ubwo ngisobanujemo ni byo biradufasha kuganira neza nk’abavandimwe. Birashoboka ko bwaba ari ubumenyi budahagije mbifiteho nakongēra bibaye ngombwa, cyangwa nawe ukahungukira ibindi utari uzi. Ikibazo nifuza ko mumfasha gusobanukirwaho neza ni iki, Gutora Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) bimarira iki igihugu? Akamaro bimarira abanyarwanda rusange ni akahe?”

Mu banditse ku kibazo Dominic Nic yibazaga hari abahuriza ku kuba iri rushanwa ntacyo rimaze ariko nanone hari abavuga ko Nyampinga iyo atowe aba afite inshingano zikomeye zirimo no guhagararira igihugu cye neza.

Dominic akeneye umusobanurira akamaro ka Miss Rwanda

IBITEKEREZO:

Libère Tunga: Ntamumaro kuko amafaranga yagafashije abatari bake ahabwa umuntu umwe ataco yakorey igihugu!uko nugusesagura ubukungu bw’igihugu!

Uwamariya Jeannette: njyewe mbona nkaho arimyidagaduro nkuko abantu bakunda ibibashimisha bitandukanye rero ntiwabivugaho byinshi utabikunda kuko nawe haribyo ukunda abandi badakunda, niba udakunda uwambaye ubusa kandi ugahura nawe kuko aribyo akunda kandi akumva bimunejeje ntacyo wabikoraho uratambuka ukabyihorera ntibigutware umwanya.

Rwabufigiri Wilson : njyewe mbona bikorwa kdi nibyo gusa ntanyungu rusange kubanyarwanda mbonamo cyakora utorwa nabamutora inyungu zibamo bazitubwira naho ubundi wapi kbs.

Twizere Fils Gilbert: Urakoze cyane Dominic.njye nabyibajijeho igihe kirekire even nkiri no mu Rda.urebye amafranga ibigenderamo wakibaza umaze kuba nyampinga icyo akora giditiye igihugu n abanyagihugu akamaro ugaheba.ni gaspillage gusa no kutareba inyungu rusange.nyampinga?ahubwo se uwo batora aba abikwiye?amaruswa ikimenyane nibyo byiganjemo.igihugu cyacu gifite ibindi bikorwa ariya mafranga yagashowemo rwose.Mana ube hafi.

Kamanzi Channy : Ashimwe Dominic nshuti ya Yesu nukuri subumenyi buke ahubwo nubushishozi. Umuntu tubana murigroup za whtsp yohereje ifoto ngo dutore nyirayo nyine bimwe bohereza
Ndamubaza ese nintanga Unite zange nkamutora azamarira iki ? Nanyuraho atwaye imodoka bazamuha imbura cq izuba aribyinshi byibura azantwara angeze ahongiye? Habuze numwe usubiza twese tura ceceka ntacyo bimaze kugihugu nokurugendo rujya mwijuru ntacyo bimaze namba!

Shema Fabrice: Hhhhhh ngontacyo bimaze!!!!!biragifite cyane Gusa sikuritwese arega kariya nakazi gatunze banyirako nabatorwa na cogebank yamamarizamo Gusa nkanjye ntacyo bimariya!Gusa ibitagize icyo bimariye,ntibivuzeko bitagize icyo bimara nonese wabonye petitsitade atariyakubise yuzuye?ibikorwa byose siko bigirira akamaro igihugu cyose? Cg niba haricyintu ubonakigirira akamaro abaturarwanda Bose icyarimwe ukibwire?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa