skol
fortebet

Donald Trump yashimiye byimazeyo Kanye West

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Kuwa gatanu w’icyumweru dusoje nibwo umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya RAP muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Kanye West yashyize hanze Album ye ya 2 yise “ Jesus is King”, ikaba yarateye urujijo abantu benshi bitewe n’amagambo agize zimwe mu ndirimbo zigize uyu muzingo (Album) yatumye bamwe batekereza ko uyu muhanzi yaba akorana n’idini ryo kwa Satani.

Sponsored Ad

President Donald Trump ahereye kuri iyi Album ndetse no ku magambo Kanye West ubwe ubwe yitangarije ku munsi w’imurikwa ry’iyi Album yiganjemo kurata ibikorwa bya President Trump, ibi bikaba byatumye amushimira cyane ndetse anahamya ko uyu mugabo koko ari we muhanzi w’ikirangirire ku isi nk’uko Kanye West yakunze kujya abyivugira.

Ubwo Kanye West yajyaga kumurika iyi Album mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko ari we muhanzi w’ibihe byose wabayeho ku isi anerurira abatuye isi uburyo yemera President Donald Trump ndetse ko nawe yifuza kuzatera ikirenge mu cya Trump akayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi bikaba byatumye kuri uyu wa 29 Ukwakira Trump ajya kuri Twitter ye agashimira Kanye West ku bw’iyi album bigaragara nk’aho yabaye umufana we.

Nk’uko tubikesha raporo yakozwe urubuga ‘Variety.com’, iyi Album Kanye West yasohoye kuwa 5 taliki ya 25 Ukwakira 2019 yamwinjirije akayabo k’amafranga atari make dore ko muri iryo joro ryonyine yinjije miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu by’amadolari y’Amerika ($1,300,000).

Ibitekerezo

  • please uwamushimiye ni Donald Trump Junior(Umuhungu wa Trump Senior) ntabwo ari President Trump.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa