skol
fortebet

Dore abanyamakurukazi nyarwanda bamamaye kubera kwiyambika impenure [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Abanyamakurukazi nyarwanda bamamaye kubera kwiyambika impenure turasangamo Amiella , Bianca ndetse na Aline .

Sponsored Ad

Mu Rwanda hagiye hakemangwa imyambarire iranga bamwe mu banyamakurukazi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hano mu mujyi wa Kigali aho bamwe bahamya ko babikora mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro byabo bikundwe cyangwa bazane umwihariko wabo ,bamwe mu baganiriye n’ UMURYANGO batubwiye ko kwambara bijyanye n’umuco nyarwanda atari ukwiyambika amakoma ahubwo ari ukwambara imyenda wishimiye.

Uyu munsi tugiye kukugezaho urutonde rw’abakobwa bamamaye hano mu Rwanda kubera kwiyambika imyenda benshi bita ko ishotora igitsina gabo mu gihe abandi bo bayita impenure kubera ko iba yerekana bimwe mu bice byabo by’ibanga

Aline ukunze kwiyita ’The Boss Chick’



Uyu ni umwe mu banyamakuru bakorera televiziyo ya Contact Tv mu kiganiro kitwa African Show ni umukobwa wavuzweho imyambarire idahwitse haba aho agaragara nmu bitaramo ndetse n’amwe mu mafoto asangiza abamukurikira kuri instagram yiganjemo aho agaragara yambaye ikariso ndetse n’umubyimba we .

Amiella wiyita ’Pinky’


Nawe ni umunyamakuru ukorera kuri Family Tv Mu kiganiro kitwa ‘The face on show ‘aho uyu mukobwa akunze kugaragara yambaye ijipo ngufi cyane ku buryo arangaye gato buri muntu wese umukurikiye yahita abona ubwambure bwe , gusa ku giti cye avuga ko yambara neza kandi akunda umuco nyarwanda mu gihe abandi bavuga ko yiyambika impenure agakabya .

Bianca wiyita ’Iam blue Bianca’



Ni umukobwa ukora kuri Flash Tv mu kiganiro kitwa ‘Flash Mix’ aho bamwe batungurwa n’ imyambarire ye igaragaza igituza cye ,imyenda yerekana bimwe mu bice bye by’umubiri aho bamwe bahamya ko bidakwiye habe na gato .

Aba nibo banyamakurukazi bakunze kugaragaraho imyambarire idahwitse bamwe babona k ibangamira abo badahuje igitsina kandi bagakwiye kubera abandi intangarugero bakambara neza kandi bakikwiza .

Ibitekerezo

  • Ahubwo Leta ibafatire imyanzuro kuko itangazamakuru dushaka ni iryigisha umuryango nyarwanda naho ibi byomanzi wapi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa