skol
fortebet

Dore amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Tanzania 2018

Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Queen Elizabeth yambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2018.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Nzeli 2018 , mu gihugu cya Tanzania batoye umukobwa urusha abandi ubwiza ndetse n’ubwenge mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko rwinshi.

Queen Elizabeth w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Dar es Salaam yegukanye ikamba nyuma yo gusigara mu bakobwa batanu bashakishwagamo Nyampinga wa Tanzania 2018. Uyu mukobwa yambitswe ikamba nyuma yo gusubiza neza ibibazo bitanu yabajijwe na Hamisa Mobetto wari mu kanama nkemurampaka.

Abakobwa bahatanaga muri iri rushawa bagiye banyura imbere y’akanama nkemurampaka, benshi basubizaga ibibazo babazwaga bakoresha ururumi rw’icyongereza, gusa umubare munini wakoresheje ururimi rw’igiswahili. Nk’ururimi Gakondo rw’igihugu.

Twakwibutsa ko Queen Elizabeth yasimbuye umukobwa witwa Basila Mwanzi wari umaranye iri kamba umwaka wose. Uyu muhango wo gutoranya Nyampinga wa Tanzania 2018 witabiriwe na Minisitiri w’Itumanaho, Umuco, Ubugeni na Siporo, Dr Harrison Mwakyembe, hari kandi umuyobozi w’ikigo gishinzwe umutungo kamere n’Ubukerarugendo Japhet Hasunga n’abandi barimo nk’umuyobozi w’akarere ka Kisarawe, Jokate Mwegelo.
REBA AMAFOTO:






Ibitekerezo

  • Kuba mwiza ni byiza cyane.Abantu twese dukunda ibyiza.Ikibabaje ku bakobwa beza,nuko abenshi bakoresha ubwiza bwabo mu busambanyi.Bityo bakababaza imana yaturemye,ikatubuza gusambana.Imana isaba abantu beza bakiri bato gukoresha imbaraga zabo mu KUYUBAHA no kuyikorera.Urugero,mwarebera kuli bariya bakobwa benshi bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana.Ntacyo bimaze kuba mwiza cyane,hanyuma ugakora ibyo imana itubuza.Kubera ko uba utazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo,imana ibanje kukuzura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa