skol
fortebet

Dore amafoto agaragaza umukobwa uri mu rukundo na Chris Brown

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Chris Brown afite umukunzi mushya, umunyamideli witwa Ammika Harris .

Sponsored Ad

N’ubwo abantu benshi bari bamaze iminsi bemeza ko Breezy yaba akundana na Agnez Mo bitewe no kugaragara ahantu henshi bari kumwe ari nako bifotoza amafoto ya buri kanya, biremezwa ko uyu mukobwa atari we bakundana.

Ibinyamakuru bitandukanye byahamyaga ko aba bombi baba bari mu rukundo hashingiwe ku buryo bari basigaye bagenda bifotoreza no ku muhanda n’abafana baba babishimiye.

Abari muri aka gace ka Disneyland muri Leta ya California bavuze ko iki cyaba ari nk’ikimenyetso cyereka rubanda ko basigaye bakundana.

Nyamara n’ubwo byavugwaga gutyo, hari abantu mu minsi ishize batangaje ko baherutse kubona Chris Brown ari kumwe n’umukobwa wari wamuherekeje mu birori byo kureba umukino w’iteramakofe wari wahuje Jermell Charlo na Austin Trout ahitwa staples center.

Bamwe mu bafana bavuze ko uwo mukobwa yajyaga gusa n’uwahoze akundana n’uyu musore, Karrueche Tran.

Nyuma byaje kumenyekana ko uyu mukobwa ari umunyamideli, Ammika Harris bivugwa ko yatangiye gukundana na Chris Brown kuva mu mwaka wa 2015.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga aba bombi bemeje ko bakunda aho Chris Brown yagize ati” uwanjye” naho Ammika Harris agasubiza ati “ Uwawe gusa”

Iki kikaba ari ikimenyetso simusiga ko Chris Brown yaba yateye intambwe yo kwiyibagiza Rihanna.

Chris Brown yakundanye na Rihanna mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Nyuma yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa, Nia Guzman muw’ 2014.

REBA AMAFOTO:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa