skol
fortebet

Dore amategeko adasanzwe Diamond yahawe agomba kugenderaho mu gihe yagiye gusura Zari n’abana be

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuherwe Zari Hassan yashyizeho umunyamategeko (avocat) ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yagiranye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri, muri ayo masezerano yo gufatanya kurera, uyu mugabo akaba yemerewe gusuura uyu mugore n’abana ariko ntibararane.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma yaho, ngo Diamond atubahirije amasezerano bagiranye yo gusuura abana be muri Afurika y’Epfo buri kwezi, aho babana na nyina.

Zari Hassan afitanye abana babiri na Diamond, baza basanga abandi batatu yabyaranye na Ivan Ssemwaga wapfuye umwaka ushize, bose bakaba babana na nyina muri Afurika y’Epfo. Diamond akaba afite inshingano ntakuka zo gusuura abana be.

Umwe mu nshuti za hafi za Zari, aganira na GlobalPublishers, yagize ati “Diamond ategetswe kujya muri Afurika y’Epfo buri kwezi, ni ibyo asabwa n’itegeko agomba kubahiriza, ibi bikurikiranwa n’umunyamategeko wa Zari washyizweho ngo akurikirane iyubahirizwa ry’amasezerano bombi (Zari & Diamond) bagiranye ajyanye no kurerana abana babyaranye”.

Uyu muhanzi w’icyamamare, ngo asabwa kubahiriza aya masezerano, yayica agakurikiranwa biciye mu nzira y’inkiko, ati “yabwiwe ko atagomba kubura ku munsi wo gusuura abana, kabone nubwo yaba ari mu bitaramo ntagomba kubiburira akanya.

Ayo masezerano kandi asaba Diamond kutararana mu cyumba kimwe na Zari, agomba kurara mu cyumba gitandukanye n’icye (Zari) mu nzu imwe cyangwa se akajya kurara ahandi ashaka muri hoteli”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa