skol
fortebet

Byinshi utari uzi kuri Makanyaga Abdul wabaye umukinnyi wa Kiyovu Sport

Yanditswe: Sunday 06, May 2018

Sponsored Ad

skol

Makanyaga Abdul uzwi cyane mu ndirimbo za Karahanyuze nka “Rubanda ntibakakoshye”, “Nshatse inshuti” n’izindi yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Kiyovu Sport.

Sponsored Ad

Muri make Makanyaga ni muntu ki?

Makanyaga: Nitwa Makanyaga Abdul, ndi umusaza rwose wavutse mu mwaka wa 1947, ndubatse mfite umugore n’abana 7, abakobwa 4 n’abahungu 3. Navukiye i Butare mu mujyi i Ngoma. Natangiriye kwiga i Burundi amashuri y’inshuke n’abanza kugeza mu wa kabiri. Data amaze kwitaba Imana, twagarutse mu Rwanda tujya kuba kwa mama i Rutongo ubu ni muri Rulindo, nigira kuri kiliziya y’i Rutongo, mpigira mu mwaka wa 3 n’uwa 4 hanyuma njya i Mugambazi mpigira uwa 5 n’uwa 6.

Twahise twimuka, muri 1959 twimukira mu Biryogo (Nyarugenge-Kigali), hanyuma mpita ntangira ayisumbuye muri Ecole Technique ya Kicukiro ari ko sinagize amahirwe yo kurangiza kuko nahize imyaka ibiri gusa niga iby’imyuga.

Winjiye ute muri muzika?

Makanyaga: Muzika rero nayikundiye mu Burundi i Bujumbura, icyo gihe twari twarimukiyeyo kuko data ariho yakoreraga, noneho haza kuza umunyekongo bitaga Wendo Kolosoy, yari aje gutarama mu birori, icyo gihe nari umwana muto cyane, data yari amfashe ukuboko, namuherekeje agiye kubireba. Numvise rero ari ibintu binshimishije cyane kubera uburyo abantu bamwishimiye ndetse n’uko we yari ameze. Aho rero niho umutima wanjye watangiriye kubikunda, ndabyibuka cyane rwose nari mfite imyaka 5 gusa y’amavuko.

Ubundi umuziki natangiye kuwiga mfite imyaka 21 ubwo hari mu mwaka wa 1968. Ubwo nibwo natangiye kubyiga ariko mbitangira bingoye cyane kuko nta bantu bakora ibya muzika nko gucuranga gitari bari bahari cyane icyo gihe ariko bigeze muri 1970, ntangira kubona abantu batandukanye bamfasha.

Rimwe nasanze akana karimo gukinisha gitari y’abantu bari bacumbitse iwabo bakoraga kuri Saint André, karimo gucuranga ibyo katazi nako ariko ndakabwira nti nyereka ibyo urimo gukora karabimpa ndabikora, maze kubikora nshakisha uburyo nabona gitari yanjye yihariye. Ngize Imana ndayibona ndayigura, ubwo mpita ntangira gukorana n’abantu bari bazi kuyicuranga harimo n’umugabo bitaga Ndagije Sefu na Habineza Shabani, batangira kujya bampugura buhoro buhoro banyegera, kugeza ubwo kuri Saint André haje Orchestre yitwaga ‘Les copins’ noneho kubera ko hari harimo abantu b’abahanga bari baraturutse hanze bazi neza muzika, nkajya mbegera bakanyerekera.

Ubu abenshi bakumenye muri Orchestre Irangira, wayigezemo ute?

Makanyaga: Urumva nahereye muri ‘Les Copins’ kuko nibo bantozaga ndetse bagera n’ubwo banshyira muri Orchestre yabo kuko nari natangiye kubimenya, ubwo nyivuyemo njye n’abandi bagenzi banjye barimo Condo Gedeon, Franco n’abadi dukora Orchestre yitwa ‘Jaguar’, ariko iratunanira kubera intege nkeya cyane cyane ku bijyanye n’amikoro. Nyuma naje kujya mu yitwaga ‘Abamararungu’, iyi ikaba yari ifite umwihariko wo kujya kwakira abayobozi ku kibuga cy’indege i Kanombe, hanyuma nayo iza kunanira kuko nabonaga isa naho yagiye muri leta mbese Komine yarayifashe numva ubwo buzima njye ntabishobora muri muzika.

Ubwo rero nibwo nahise mfata umwanzuro wo gukora iyanjye bwite nyita ‘Inkumburwa’ irakora ariko nayo bigeze mu mwaka wa 1991 ndayihagarika kuko nabonaga ibihe bitameze neza. Muri iyi Orchestre rero niho nanaririmbiye indirimbo zamenyekanye cyane nk’iyitwa ‘Iryo mbonye bahungu’, Urukundo rurambuye, n’izindi nyinshi.

Muri 1998 nibwo noneho twatangiye iyitwa ‘Irangira’ dutangira tuyitangira nyuma yo guhura n’abandi duhuriye mu irushanwa ryo kuririmba indirimbo z’amahoro hari ku munsi wa Martin Luther King, noneho iryo rushawa turaritsinda, tubona igihembo cya mbere nari narikoranye na Ngabo nziza Augustin na Mukasa Heri na Eric Miyamoto n’abandi ariko noneho nza kuhahurira n’umugabo wacurangaga gitari neza cyane, witwaga Joseph Sibomana noneho mpita nifatanya na we, kuko yari umuhanga wo gucuranga nanjye nzi kuririmba, ubwo duhita dutangira gukorana imyitozo nkamuha indirimbo zanjye nawe akazicuranga, duhita dufata umwanzuro wo gukora Orchestre yagutse, nibwo nahamagaye Ngabonziza Augustin, mpamagara umusore wavuzaga ingoma witwaga Hassan Kayeye, mpamagara Karimunda Jean Pierre bakundaga kwitwa Kaliwanjenje na Fifi wacurangaga Piano ndetse n’umuhungu wanjye mukuru, duhita dutangirana imyitozo twese.

Umunsi umwe rero mu mwaka wa 1998 tuza kujya kuririmbira abantu mu bukwe, noneho umugabo umwe aratubwira ati “Muze mujye mucurangira iwanjye” niwe wari nyiri Panafrica hariya ku Muhima munsi ya Rond Point yo mu mujyi, ariko nyuma y’iminsi mike, polisi iza kutubuza kuhakorera kuko hari ahantu muri etaje yo hejuru kandi abantu barazaga ari benshi cyane ndetse bamwe bakajya bamanuka hasi kuri escaliers (ingazi) batubwira ko umutekano waho utizewe ko tugomba gushaka ahantu hanini, nibwo twagiye ‘Chez Lando’ ubwo hari muri 1999, noneho abantu bakaza ari benshi bituma abantu batumenya batangira kujya badutumira mu birori bitandukanye, Orchestre Irangira ikomera ityo.

None se ubu Irangira ko tutakiyumva byaje kugenda bite?

Makanyaga: Burya ahari abantu ntihabura uruntu runtu kandi ngo aho isheshe kera ihata ibaba. Ubwo habayemo ikibazo hagati yacu ubwacu, biza kuba ngombwa ko twigabanyamo ibice 2 ariko atari ukuvuga ko twari dufitanye ibibazo bikomeye ariko byari bigoranye kuko urabona nka Kaliwanjenje we yari amaze kwitaba Imana, uwitwa Sibomana akaba umuntu ukunda kujya isafari ku buryo kumubona byari ibibazo, tubona rero bitagikomeje kugenda neza nibwo nahisemo njye kwishakira abantu bakomeza kumfasha ku giti cyanjye, ariko mbona ntazakomeza gukoresha izina ry’Irangira kuko ritari iryanjye njyenyine ahubwo twari twararihisemo twese hamwe n’abandi, mpitamo rero gusigarana ryarindi ryanjye ry’Inkumburwa ariko nkongeraho ‘Groupe Makanyaga’

Nta muntu wo mu muryango wawe wakurikije iyo nganzo?

Makanyaga: Oya. Uretse wenda mukecuru wanjye niwe wakundaga kuturirimbira akatubwira ko kera yabyinaga mu bakobwa babyinaga kwa Rubusisi.

Muzika y’ubu uyifata ute?

Makanyaga: Burya rero buri gihe cyose tujye tukigenera ibyacyo, ariko burya muzika ni imwe gusa kugira ngo ibe nziza ni amatwi ayumva ahitamo. Nta muzika iba mbi ahubwo amatwi y’uyumva niyo ahitamo ibyo akunda n’ibyo adakunda. Njye rero numva muzika y’ubu ari muzika nziza ukurikije igihe tugezemo kandi burya ntawe ujya gukora ikintu atiganye mugenzi we, ibyo dukora byose ni ukugenda twigana ibyo twabonye mbere. Buri gihe cyose rero tuba tugomba kugendana n’ibigezweho.

Ese ubu wakorana n’abahanzi bameze bate?

Makanyaga: Buri wese abinsabye twakorana pe.

Abahanzi b’ubu se bo ubabona ute?

Makanyaga: Ni byo nakubwiraga, abahanzi bose burya baba basa n’aho ari kimwe, uretse ko hari igihe umuhanzi azamurwa n’indirimbo ye ayihanze ari imwe, ariko abahanzi burya baba bahagaze kimwe.

Usengera mu idini ya Islam ndetse hari n’abava muri muzika kubera idini wowe ubivugaho iki?

Makanyaga: Kuririmba ntabwo ari icyaha kuko ntabwo ari kimwe no kwica umuntu, kuririmba si ukwiba, kuririmba ni amarangamutima ndetse n’iyo ugenda uba uririmba, ntawabura kuririmba ngo uzavuge ko ari umuntu muzima. Buriya ariya majwi nayo aba akenewe kugira ngo anyure umutima. Ikibi ni ukuririmba utukana, usebanya cyangwa se wigisha imico mibi.

Makanyaga yatangiriye muzika mu Burundi

Ubu ugiye gusohora album ya mbere nyuma y’imyaka ingana ityo ukora muzika, ni umwanzuro wafashe ute?

Makanyaga: Kuva nabaho mfite indirimbo zirenze 30 n’izindi kuri radiyo ariko nkaba ntaragira na album, abana baririmbye ejo bundi ugasanga barandusha album bageze muri album 5, 6 njye ntarakora n’imwe. Ibi rero nabiterwaga ahanini nuko nakoraga muzika atari ukuvuga ngo ndayicuruza intunge ndetse nari mfite n’akandi kazi gasanzwe kampa umusahara. Nakoze muri Camp Kigali imyaka 22 ndi débosseleur, soudeur, ajusteur. Muri 1997 nakoze muri ambasade y’abanyamerika imyaka 16. Urumva ko muzika ntabwo nayikoraga nk’akazi kambeshaho ahubwo kwari ukuyikunda no gushimisha abankundaga.

Mu muryango wawe se bakira bate kuba ubu uri umuhanzi?

Makanyaga: Umuryango wanjye rero babyakira neza, na madamu wanjye rwose kuva kera yarabinkundiye kuko yansanze ndi umuhanzi ndirimba. Arabikunda rero kuko abona ari akazi kanjye mbikunda kandi n’abantu bakabikunda.

Ukora indirimbo bwa mbere wumvaga umeze ute?

Makanyaga: Nkora indirimbo bwa mbere numvaga nishimye cyane. Hari mu mwaka wa 1972 nibwo nashyize hanze bwa mbere indirimbo kuri radiyo, iyo ndirimbo ikitwa ‘Rosa sanga ababyeyi’ n’iyitwa ‘Urabeho Mariyana’ ariko iyo nakoze nkayikunda cyane ndetse n’abantu bakamenya bakanayikunda cyane ni iyitwa ‘Rubanda ntibakakoshye’.

Bwa mbere mu rugo bakumva kuri radiyo babyakiriye bate?

Makanyaga: Babonye ko nyine byatangiye, ko natangiye kuba umuhanzi. Ntabwo byababaje cyangwa ngo bibatere ipfunwe cyangwa se ngo bagire icyo bankekaho cyane cyane ko najyaga kuririmba turi kumwe nabo.

Abandi babyeyi se bo mu bihe byanyu bo babifataga bate?

Makanyaga: Urabyumva nyine hari ababyakiraga ariko hari n’abatarabyumvaga, bakumva ko abana babo bagiye kuba ba “sagihobe”.

Ni iyihe nama se wagira ababyeyi bagifite iyo myumvire yo kubuza bana gukora ubuhanzi?

Makanyaga: Ubuhanzi ni ikintu gikomeye cyane kuko bufasha isi cyane cyane binyuze mu butumwa batanga, ndetse n’ubutumwa butangwa akenshi utabunyujije mu buhanzi ntabwo bwumvikana neza. Ababyeyi rero bagomba kureka abana babo, ahubwo bakabafasha bakabereka inzira nyayo yo kubikora. Kuko ubu ni ibintu binatunze ababikora sinkatwe twabikoraga twishimisha gusa.

Abahanzi se bo murabagira iyihe nama?

Makanyaga: Njye icyo mbabwira ni ugukomeza ariko bakirindaikintu cyitwa ibiyobyabwenge kuko hari abajya mu muziki bibwira ko ibiyobyabwenge ari byo bizatuma bamamara, kandi indwara yo kwamamara ishobora kukwica cyangwa ikagukiza, igomba kwitonderwa cyane, umuntu akigengesera akareba ko uko kwamamara kwe kutamujyana mu nzira mbi. Naho ubundi njye rwose ndishimira intabwe abahanzi bagezeho n’abakobwa ubu bararirimba kandi bari ku rwego rwo hejuru.

Ni abahe bahanzi mwemeraga, mbese bari ibihangange mu bihe byanyu?

Makanyaga: Abari bakomeye rero muri icyo gihe wasangaga ari ababaga muri za Orchestre, nka ‘Les Copins’ yari ifite abahanga cyane mu gucuranga. Impala yari ifite abahanzi bakomeye cyane, ‘Les Fellows’ nayo bari abahanga cyane, n’abandi n’abandi ariko cyane cyane abari muri Orchestre.

Ubundi se muzika nizo zari inzozi zawe kuva mu bwana?

Makanyaga: Hoya rwose. Kuko nubwo wumva narajyanye na data mu gitaramo ngatangira gukunda muzika, ubundi njye nikundiraga umupira w’amaguru cyane. Narawukundaga rwose kurusha ibindi bintu byose, ku buryo nanawukinnye ariko nza kuvunika bimviramo kutazasubira mu kibuga ariko narabikundaga cyane.

Umupira wawukiniye he? Ryari?

Makanyaga: Hari muri 1967, nari mfite imyaka 20 y’amavuko, nkinira muri Kiyovu ariko kubera iyo mvune sinabasha gukurikira iyo nzira, mpita ntangira noneho kwita cyane kuri muzika kuko urumva ko nayo icyo gihe narayikundaga.

Ni ikihe kintu wakoze uri umwana, ubu iyo ucyibutse bigusetsa cyangwa se n’abandi bakuzi babikwibutsa bikabasetsa

Makanyaga: (Aseka) Ikintu kijya gikunda kudusetsa ni uko nkiri umwana nakundaga kugenda niruka mu muhanda, noneho nkagira abana nshyira hamwe nkabagira ngo ni ikipe yanjye yo kwiruka dusiganwa mu mamodoka twakoraga mu mpapuro n’amadebe.

Ni ibihe biryo ukunda kurya

Makanyaga: Njye kuva kera nakunze kurya ibiryo byitwa imvage y’ibirayi n’ibitoki n’ibishyimbo, ngakunda n’ubugali n’ifi.

Ni ayahe makipe ufana mu mupira w’amaguru

Makanyaga: Ubundi kuva kera urumva ko nafanaga Kiyovu kuko ariyo nanakiniye ariko nkanakunda na Mukura kuko navukiye mu Majyepfo. Hanze y’u Rwanda rero ubu sinkibikurikirana cyane ariko nakundaga Arsenal na FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa