Dore byinshi utazi kuri Mtukudzi utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 7 October 2018 Yasuwe: 430

Umuhanzi Mtukudzi ufite inkomoko muri Zimbabwe ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Kigal Jazz Junction kizaba taliki ya 26 Ukwakira 2018.

Mtukudzi ufite inkomoko muri Zimbabwe ni umugabo w’imyaka 66 y’amavuko aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Akoromoka Awa, ‘Ndakuyambira, Mabasa n’izindi

Mtukudzi ubusanzwe wibanda ku ndirimbo zitanga ubutumwa bukubiyemo kwirinda icyorezo cya Sida , gukumira ubusambanyi indirimbo zigarurira bamwe ikizere ndetse by’umwihariko akaririmba ibijyane n’ikiremwa muntu ndetse arwanya n’ubukene.

Kuva mu bwana bwe yakuze akunda umuziki aho yaje no kugurirwa gitarai arayigishwa kugera ubwo ayimenye ,Mtukudzi yamenyekanye cyane ku Isi hose n’iwabo muri Zimbabwe biturutse ku ndirimbo yakoze ikomoza ku cyorezo cya Sida yitwa Todii .

Uyu mugabo ni umwe mu bahanzi bakomeye badakozwa ibyo kuririmba no gutanga imbwirwaruhame kuri politiki, kuko mu myumvire ye yemeza ko afashe iki cyemezo yaba ashaka gucamo ibice abakunzi be.

Ati “Iyo utangiye kuvuga kuri politiki, uba wahindutse umunyapolitiki. Iyo uvuze ikintu kijyanye na politiki usa n’udahuza n’abo mutavuga rumwe. Kuvuga kuri politiki byagutandukanya n’abantu burundu. Tuvugira buri wese. Tugerageza komora ibikomere bya benshi”.

Kubera ubuhangange bwe n’uko afatwa muri Zimbabwe, yabaye umuvugizi mu gukangurira abantu kwirinda no kurwanya Sida, aho yagiye akorana n’ibigo bikomeye mpuzamahanga mu bijyanye n’ubuzima.

Aririmba mu rurimi rw’Igishona ruvugwa na benshi muri Zimbabwe, urwitwa Ndebele n’Icyongereza.

Mtukudzi magingo aya afite abana batanu n’abuzukuru babiri. Babiri mu bana be nabo ni abahanzi. Umuhungu we Sam Mtukudzi waririmbaga ku giti cye yiswe n’impanuka muri Werurwe 2010.

Twakwibutsa ko Mtukudzi azakora igitaramo taliki ya 26 Ukwakira 2018 , aho azaririmbana n’umuhanzi Bruce Melody aho kwinjira muriki gitaramo azaba ari ibihumbi 10000frw , ndetse n’ibihumbi 20000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 160,000frw ku meza y’abantu 8.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda bahawe ikizamini cyo kubazwa ku...

Mbere y’uko umukobwa wa 3 asezererwa,abakobwa 18 basigaye mu irushanwa rya...
22 January 2019 Yasuwe: 1288 0

Umwe mu bari bagize akanama kirukanye Joally muri Miss Rwanda yavuze ko ari...

Uko bwije n’uko bukeye hamenyekana umukobwa usezererwa mu irushanwa rya Miss...
22 January 2019 Yasuwe: 3434 0

Chris Brown yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umukobwa

Umuhanzi Chris Brown n’abarinzi be batawe muri yombi ubwo bari mu mujyi wa...
22 January 2019 Yasuwe: 1344 1

Hari ababona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda[AMAFOTO]

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hamenyekane Nyampinga w’u...
22 January 2019 Yasuwe: 5680 23

Hatangajwe akazi Tupac ukiri muzima ahugiyemo muri iyi minsi

Umuraperi Tupac Shakur wavuzwe ko yishwe mu mwaka wa 1996 ubwo yari avuye...
22 January 2019 Yasuwe: 3899 0

Anita Pendo yavuze amagambo akomeye kuri Mwiseneza Josiane harimo no kuba...

Umunyamakuru w’ umushyushyarugamba Anita Pendo yavuze ko ubwamamare bwa...
22 January 2019 Yasuwe: 4106 2