skol
fortebet

Dore ibibi byo kurara wambaye ikariso ku bagore

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Abakobwa benshi bakunda kurara bambaye amakariso, kandi abahanga bavugako iyo umukobwa cyangwa umugore abikoze buri munsi atari ukuvuga ngo hari impamvu nk’umuntu ari mu mihango, ashobora kugira ingaruka mbi.

Sponsored Ad

Inkuru ya media254.com ivuga ko abaganga bavuga ko igitsina gore gikenera guhumeka kugira ngo kitagira uburwayi cyangwa umuhumuro mubi. Akaba ariyo mpamvu abaganga bagira inama abagore ko bazajya bajya kuryama batambaye Umuganga witwa Dr Grace Obong avuga ko ikibazo kinini ari uko abagore.

bakunda kwambara amakariso y’ubwoko bwinsho mu gihe cy’umunsi, imyenda ibafashe idatuma igitsina cyabo gihumeka.

Bikaba ari byiza ko bazajya bambara amakariso nibura akozwe mu ipamba, n’ubwo abenshi bakunda kwiyambarira izindi zitari izo mu ipamba,bakazambara umunsi wose.Ibi bikaba bishobora gutera uburwayi kandi bukomeye mu gitsina cy’umugore.

Bactirial vaginosis(BV): Inzobere zivuga ko igitsina cy’umugore ubusanzwe kiba gifite udukoko twiza twinshi (Good Bacteria) hamwe n’utwangiza duke(harmful bactiria).

Umuntu arwara BV iyo byahindutse umugore akaba afite utwo dukoko twangiza twinshi, utwiza tukaba duke.Dr Obong akaba avuga ko abagore barwaye BV akenshi bagira ibintu bibava mu.

gitsina kandi bifite umunuko, abagore bandi na bo bakaba bavuga ko iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina bagira umunuko mwinshi cyane.Dr Obong yagize ati “Ibyo bintu biba biva mu gitsina akenshi biba ari umweru

nk’amata, cyangwa bifashe cyane cyangwa se ari nk’amazi. Ibindi bimenyetso bishobora kugaragara ni uko iyo ugiye kwihagarika ubabara, ukishima hanzey’igitsina, naho ku bagore bamwe na bamwe nta bimenyetso bagira.”

Candida: Iyi ni indwara hafi 75% y’abagore bakunda kuyirwara, ikaba ari imwe mu ngaruka yo kurara wambaye ikariso.

Iyo umugore yambaye ikariso imufashe, ikozwe mu mwenda udatuma umwuka ubona aho unyura bituma mu gitsina huzuramo icyokere bigatuma arwara iyi ndwara ya candida.Undi muganga witwa Evelyn Resh yagize ati “Numva umuntu w’igitsinagore atagakwiye kuryama yambaye ikariso. Guha umwuka igitsina cyawe amasaha 8 cyangwa arenga umuntu aba aryamye ku munsi bituma haruhuka, hakabona umwuka.”

N’ubwo Candida atari indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, abagangambavuga ko umugabo iyo yaryamanye n’umugore uyirwaye atangira kwishima, akazana n’udusebe ku gitsina iyo amaze gukora imibonano.

Undi muganga uvura indwara z’abagore Dr Jennifer Bradford avuga ko kwambara ikariso bituma imyanya y’umugore igira bushyuhe bwinshi. Ku bagore bamwe na bamwe bakunda kugira ikibazo cyo kubira icyuya cyinshi.

bikaba byabatera uduheri, guhora bazambaye bikaba byabatera indwara,bakazana uduheri dutuma bahora bishima.Yakomeje avuga ko nubwo hataramenyekana neza ikintu gituma imyanya.

y’umugore ihorana ubuzima bwiza, ariko hakaba hari ibimenyetso ko guhora umuntu yambaye ikariso byongera ibyago byo kuba yarwara indwara mu myanya ndangagitsina ye.

Akaba ari yo mpamvu umuntu agomba nibura guha umwanya muto aba aryamye hagahumeka. Umukobwa umwe witwa Grace avuga ko iyo umuntu aryamye atambaye ikariso aba yumva atuje cyane, kuko ngo aba yayiriwemo umunsi wose, abashaka ko yaruhuka.

Yagize ati “Iyo umuntu atayambaye aba afite amahoro cyane, uba wumva ntakintu kigufasheho.”

Undi we avuga ko adashobora kuryama atayambaye ngo kuko aba yumva hakonje, kandi ngo kubera ko igitsina cy’umugore hari ibintu by’amazi biba bivamo, umuntu atayambaye ubwo biba bivuga ko bigomba kujya ku myenda yambaye cyangwa ku mashuka.

Abaganga bakaba bavuga ko kuri bamwe badashobora kuryama batambaye ikariso, bagakwiye kurara bambaye udukabutura (Boxers), cyangwa amapantaro yo kurarana (Pyjamas).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa