skol
fortebet

Dore ibikorwa by’ urukozasoni bibera kuri ’Miami Beach’

Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mucanga wo ku mazi magari ya Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni hamwe mu hantu hazwi cyane ku isi ndetse hafite ubwiza bw’igitangaza benshi banezezwa no gusohokera bakajya kwiryohereza ubuzima mu bihe by’ izuba.
Ubwo Daily Mail dukesha iyi nkuru yatembereraga kuri Miami Beach, cyahasanze bamwe bakoraga ibyaha bihanwa n’amategeko birimo kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye birimo marijuana n’ibindi bibuzanyijwe, bihanwa n’amategeko ya Leta zitandukanye muri kiriya (...)

Sponsored Ad

Ku mucanga wo ku mazi magari ya Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni hamwe mu hantu hazwi cyane ku isi ndetse hafite ubwiza bw’igitangaza benshi banezezwa no gusohokera bakajya kwiryohereza ubuzima mu bihe by’ izuba.

Ubwo Daily Mail dukesha iyi nkuru yatembereraga kuri Miami Beach, cyahasanze bamwe bakoraga ibyaha bihanwa n’amategeko birimo kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye birimo marijuana n’ibindi bibuzanyijwe, bihanwa n’amategeko ya Leta zitandukanye muri kiriya gihugu.

Uretse ababinywaga, n’ababicuruza bari bahari mu buryo bweruye kandi bari kumwe n’abapolisi bacunga umutekano muri aka gace kazwiho kugira uruza rw’ abantu baza kuhatemberera.

Kunywa ibiyobyabwenge muri Florida bihanishwa gutanga ihazabu y’amadolari 1000 ariko kubicuruza byo bihanishwa igifungo cy’imyaka 5, abarengeje amagarama 20 bakongererwaho ihazabu y’amadolari 5000, ariko abafatanywe ibirenze ibiro bibiri bo itegeko rivuga ko bahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amadolari 25.000. Ikindi kandi, ibisindisha nabyo byaciwe kuri Miami Beach.

Urubyiruko rwaganiriye n’ikinyamakuru Daily Mail rwagaragaraga nk’urwamaze gusinda runafite inzoga z’ubwoko butandukanye hamwe n’ibiyobyabwenge bafataga ku mugaragaro. Uretse kuba bararebwaga na Polisi ikabareka, hari n’aho abapolisi bagiye bifatanya nabo kuryoshya ubuzima kuri uyu mucanga wo ku mazi magari.
REBA AMAFOTO Y’ IBHAKORERWA BITANDUKANYE:














Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa