skol
fortebet

Dore icyo QueenCha yasubije Anita Pendo wavuze ko abishya imyidagaduro yo mu Rwanda bikagera naho bamutwara umugabo akituriza[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ubu hari ibyamamare byinshi bitandukanye hano mu Rwanda byagiye bitandukana n’abakunzi babo ku buryo bwatunguranye, aha harimo umukobwa wigaruriye imitima ya benshi muri muzika Queen Cha watandukanye na DJ Cox bakundanye hafi imyaka 6.

Sponsored Ad

Umushyushya rugamba akaba n’umunyamakuru ,Anita Pendo yanditse ubutumwa burebure abwira Queen Cha ko yarangaye bakamutwara umugabo , ibi yabivuze mu rutonde ku munsi w’ejo tariki 27 Gashyantare ikinyamakuru UMURYANGO twabagejejeho yakoze rw’ibyamamare nyarwanda bibishya Showbiz,aho yasabye Queen Cha kureba neza agahumuka ngo ameze nk’utahabona kandi arakonje aribyo bituma atavugwa cyane hano mu Rwanda akabishya imyidagaduro yaho cyane.

Mu magambo ya Anita yagize ati”Sweet booboo duheruka bakwandikaho inkuru Cox bavuga ngo mwatandukanye,… iki booboo cyacu cyakomeje kicecekeye nta kintu yavuze yiririmbira uturirimbo,… akomeza kwitera furesheri yibera mwiza gusa,.. Queen Cha Come On, bagutware umugabo ureba uceceke.. byibura genda ujye imbere y’igipangu cya Cox na Cherie we wifate selfie uvuge uti okay nafashe selfie imbere y’igipangu cy’umu Ex wanjye byibura iyo nkuru tuyimenye.”

Mu gisubizo cya Queen Cha kuri Pendo ati” Muvandi naramuretse kandi sinjya mbyicuza, kubera ko nari mfite impamvu zanjye bwite, rero ngiye gukora inkuru siho nahera pe. Reka tumureke rwose”

Kanda hano urebe urutonde Anita Pendo yakoze rw’ibyamamare/kazi nyarwanda bibishya imyidagaduro byiganjemo abakinnyi b’umupira,abakinnyi ba Filime,abanyamakuru,abahanzi mu ndirimbo z’urukundo n’abahanzi muri Gospel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa