skol
fortebet

Dore ikintu Zari yakoreye umwe mu bana yabyaranye na Diamond kitavuzweho rumwe n’abantu batandukanye

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Zari yakoze ikintu kidasanzwe ahindura izina ry’umwana yabyaranye na Diamond aho ku mazina ye yakuyeho Dangote ashyiraho Hassan.

Sponsored Ad

Mu bitangazamakuru bitandukanye byo kuri interinet hakomeje gukwirakwiraho inkuru ivuga ko Diamond arimo kotswa igitutu n’umuryango wa Tanasha ngo bihutishe imyiteguro y’ubukwe.

Umuryango wa Tanasha waboneyeho no kubwira umukobwa wabo ko yareka gukomeza kubana bitemewe n’uyu muhanzi kugirango ejo n’ejo bundi atazamutera inda bagahabwa inkwenene muri rubanda kandi bazi neza ko ari abakirisitu.

Kuri ubu inkuru igezweho nuko Zari Hassan yakoze ikintu kidasanzwe, yamaze guhindura amazina y’umwana babyaranye ariwe Tiffah Dangote aho kuri ubu yamwise Tiffah Hassan ,ibintu bikomeje kutavugwaho rumwe n’abantu batandukanye.

Ubusanzwe izina Dangote n’agace gafite amateka akomeye ,ikindi nuko aka gace akunze kugahuriza hamwe n’akandi kitwa Tandale bivugwa ko ari icyaro cy’iwabo nyina na Se bari batuye ,ikindi yaje kukitirira album ye ya mbere yitwa A Boy From Tandale iriho indirimbo zakunzwe cyane.

Kuri ubu ntihari hamenyekana impamvu yatumye uyu muherwekazi ahindura amazina y’abana yabyaranye na Diamond ,dore ko magingo aya ari kuvugwa mu rukundo n’inshuti yari iy’umugabo we Ivan Ssemwanga witabye Imana.

Ibitekerezo

  • iyo umugabo yataye abana,akaba atabafasha urukiko ruha uburenganzira busesuye kumubyeyi urera abobana wenyine bwokuhababera nka papa wabo ndetse na mama wabo,nukuvugako ntagacuro wamubyeyi wataye abana aba agifite kuri abobana,ndetse aba yemerewe noguhindura amazina yabana be,ariko ubu bubasha bwose abuhabwa nurukiko.abana bafite amategeko menshi ndetse abarengera cyane cyane kubirebana numubyeyi ugaragara nkuwataye abana urukiko rufite ububasha bwokumwaka inshingano zose yarafite urukiko rukaziha umubyeyi ubafite.ncyekao Zari nawe yagannye iyi nzira kuko guhindura amazina urukiko ruhitangira uburenganzira kandi amaze iminsi avugako Diamond ntacyo afasha abana babyaranye asa nkuwabataye!aha reeo azashiduka bariyabana bitiriwe undi muntu uzasezerana kuko nabyo biremewe iyo urukiko rwaguhaye ububasha bwose ninshingano zose kubana wemerewe rero ko uwo kwaezeranye abadopta bakaba abana be

    Ibi byo guhinduranya abo musambana,bibabaza Imana cyane itubuza gusambana.Nyamara usanga aribyo abantu nyamwinshi bashyira imbere.Bihuye n’uko Bible ivuga ko "mu minsi y’imperuka abantu bazaba bakunda ibinezeza,aho gukunda Imana".Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa