skol
fortebet

Dore impamvu nyamukuru yatumye Muyobozi uri mu bakunzwe cyane muri Filimi ya Seburikoko ahagarika gukina Filimi burundu

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ntakirutimana Ibrahim benshi bakunda kwita ‘Muyobozi’ kubera Film y’uruhererekane ya Seburikoko ni umugabo wubatse, yabonye izuba kuwa 28 Ukwakira muwi 1978. Uyu mukinnyi uri mubakunzwe cyane muri Seburikoko yamaze guhagarika ibijyanye no gukina Film burundu nyuma yo gusanga ngo nta musaruro ufatika uri muri Cinema nyarwanda.

Sponsored Ad

Ntakirutimana Ibrahim n’umukinnyi ukomeye wa film hano mu Rwanda, aho yakinnye mu ma Film atandukanye nka Seburikoko aho akina ari umuyobozi w’umudugudu, iyitwa Ishyamba, Amaraso yanjye, Ari nkawe, Kure y’amaso, Tubiganire, Mucyeragati, Complicated, Choice, Kanura, Karani ngufu, Film Jibu yahuje abanyarwanda n’aba Tanzania barimo Kigozi n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, Muyobozi yemereye itangazamakuru ko yahagaritse gukina film burundu nyuma yo gusanga nta musaruro ufatika abakinnyi babona, ahubwo ngo inyungu nyinshi zigira kuri ba Producer.

ati “Muri make nuko namaze guhagarika ibijyanye no gukina film muri rusange ubu nkaba ndi kurangizanya n’izo nari naratangiye mfitiye contracts gusa nazo mu gihe gito biraba bikemutse, impamvu nuko nshaka gushyira imbaraga mu bijyanye no kuzandika(film) kuko kubivanga bituma bimwe bipfa bikamvuna cyane nyamara ngomba gushaka n’ibitunga umuryango wanjye kuko mu byukuri gukina film hano mu Rwanda uretse gutahira kumenyekana nta kindi. Imyaka igera kuri 6 naritanze bishoboka ndakora pe kuko ni ibintu nakunze kandi nkunda ariko nta terambere nabonyemo ari yo mpamvu mfashe uwo mwanzuro ukomeye wo guhagarika acting burundu, uretse contracts z’abandi ngiye kurangiza nta yindi film nshya nzongera kugaragaramo uko yaba imeze kose.”

Twamubajije niba kwandika Film birimo inyungu iruta kuzikina, aradusubiza

ati “Nabyo nta mafaranga arimo ariko nibura nzajya mbona uko nikorera ibindi bidahuye na cinema. Erega cinema yacu wangu ntacyo abakozi bakuramo dukorera producers bakaryoha twe turaramye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa