skol
fortebet

Iyi niyo mpamvu yatumye Chris Brown yishimira itandukana rya Rihanna n’uwari umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Inshuti ya hafi ya Chriss Brown yatangaje ko impanzu Chris Brown yishimiye itandukana rya Rihanna n’umukunzi we Hassan ngo aruko yatinyaga ko bashyingiranwa kandi na we akimukunda.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Chris Brown yagiye agaragaza ko agifite ku mutima uwari umukunzi we Rihanna.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo byavuzwe ko Rihanna yatandukanye n’umuherwe Hassan Jameel bakundanaga.

Inshuti ya hafi y’uyu muhanzi yatangarije Hollywoodlyfe ko Chris agifite icyifuzo cyo kuba yabana na Rihanna kandi ko yari ahangayitse ubwo uyu mukobwa yari mu rukundo n’umuherwe Jameel.

Yagize ati “Chris arishimye kuva byamenyekana ko Rihanna yatandukanye na Jameel. Yari afite ubowba ko bazashyingiranwa bityo akaba arasenyutse. Ubu bivuze ko hakiri icyizere.”

Ibi kandi byagaragajwe n’ifoto Rihanna aherutse gushyira hanze amafoto yambaye ikariso aho Chris Brown ari umwe mu bahanzi batanze igitekerezo kuri iyi foto aho yashyizeho agashusho gatangara bigaragaza ko agikurikirana Rihanna hafi ye.

Chris Brown yakundanye na Rihanna mu mwaka wa 2008. Muri 2009 nibwo Chris Brown yakubise urushyi Rihanna, biza kuba birebire kugeza ubwo yajyanwe mu nkiko ,kuva ubwo umubano wabo wahise uyoyoka nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Nyuma Chris Brown yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa witwa Nia Guzman muri 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa