skol
fortebet

Dore inkuru wamenya y’ubucuti bwa Thomas Sankara n’umuhanzi Fela Kuti wo muri Nigeria butigeze buvugwa bugaragara nk’igitangaza ku bantu benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 25, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Ubucuti hagati y’umuhanzi wo muri Nigeria Fela Kuti na Thomas Sankara wari perezida wa Burkina Faso bugaragara nk’igitangaza ku bantu benshi cyane ko butavuzwe cyane, bamenywe igihe gito kandi nabo ubwabo bakaba baramaranye igihe gito.

Sponsored Ad

Ariko iuyu mubano hagati y’aba bagabo bombi, nubwo wari uzwi cyane, uracyari umwe mu bucuti butaganiriweho cyane kuri ibi byamamare bizwi cyane byo muri Afrika.

Fela Kuti wavutse yitwa Olufela Olusegun Oludotun, yari icyamamare muri muzika mu njyana ya rock, kandi yari afite byinshi byo kuvuga cyane cyane kuri ruswa yavugwaga cyane muri guverinoma ya gisirikare itarababariraga mu gihugu cya Nigeria. Sankara yari umuntu ukunzwe na benshi kandi wiyemeje gukuraho ibyo yabonaga nko kudahuza ku baturage b’igihugu cye cya Burkina Faso.

Aba bagabo bombi bari kuzahuhuza ibitekerezo byabo ku bijyanye n’icyo bita imbaraga (Power cg Pouvoir) cyagombaga gusobanura. Bombi bakundaga Afurika n’abaturage bayo kandi batekerezaga ko umuryango warutaga kubaho ku giti cyawe byazanwe n’ab’iburengerazuba.

Uyu mucuranzi Fela Kuti ntabwo yagenderaga ku ngengabitekerezo ariko umusirikare Thomas Sankara we yagenderaga ku izamuka n’iterambere ry’umuryango. Ariko hariho ihuriro ryoroshye hagati yubwoko bwa Afrika bwashakishwaga na Kuti na Sankara: icyo bombi bashakaga ni ukubona abantu babo bihaza bakarya.

Ariko ntibyari kuba politiki gusa ihuje abo bagabo bombi kuko Sankara yari umucuranzi wa gitari wuzuye kandi akaba n’umufana wize umuziki wa Afurika. Aha twavuga ko Kuti yaba yarabonye aho ahurira n’uyu muyobozi wa Burkina Faso n’ubwo atari politiki.

Ntabwo dufite byinshi mu buryo bw’inyandiko n’amafoto byasobanura byimazeyo ubucuti hagati ya Sankara na Kuti. Hejuru y’ibi kandi, tuzi ingero ebyiri gusa abo bagabo bombi bahuye.

Kimwe mu bihe bahuye ni mu iserukiramuco rya Filime na Televiziyo bya Panafrican cyangwa FESPACO ryabereye i Ouagadougou muri Burkina Faso mu 1987.

Uko guhura kw’aba bagabo bombi nubwo kutavuzwe cyane, kwagiye kwibukwa mu magambo yavuzwe mu ndirimbo ya IR, Kabaka Labartin na Bassilar Membrane. Indirimbo yavuze kuri uko guhura muri aya magambo:

(When Thomas Sankara and Fela Kuti met, there was laughter.) bishatse kuvuga: “Igihe Thomas Sankara na Fela Kuti bahuraga, habaye ibitwenge.”

(When they spoke, they had no fear) bishatse kuvuga: “Igihe bavugaga, nta bwoba bari bafite.”

Izi nteruro n’izindi zahujwe na bimwe mu bice bya disikuru zatanzwe na Sankara. Ibi bikaba byarabaye ikimenyetso ku bantu benshi cyerekana ko abo bagabo bombi bari inshuti koko.

Ikindi kandi mu bimenyetso byose, aba bagabo bombi bakomeje kwandikirana nyuma yo guhura.

Nyuma y’umwaka Thomas Sankara amaze kumishwaho amasasu n’abasirikare bigometse ku ngabo ze, Kuti yabajijwe mu kiganiro icyo yumva ku ihirikwa ry’ubutegetsi maze arasubiza ati:

Kugenda kwe ni ikintu kibi ku buzima bwa politiki y’Abanyafurika, kubera ko ari we wenyine wavugaga ku bumwe bw’Abanyafurika, icyo Abanyafurika bakeneye, kugira ngo batere imbere. Ni we wenyine wavugaga. Kumubura ni igihombo kibi (araceceka birebire) ariko ibitekerezo byanjye birakomeye kuko urupfu rwa Sankara rugomba kugira ibisobanuro kuri Afrika. None Sankara amaze kwicwa, niba umuyobozi wa Burkina Faso, uyumunsi, adakora neza, uzabibona neza. Ibi bivuze ko mu gihe kizaza, abayobozi babi bazitondera cyane mu kwica abayobozi beza…

Amarira ayo ari yo yose yaba yarize, Kuti yakuyeho amaso ya rubanda. Ariko byaragaragaye neza ko muri Sankara, Kuti yamubonyemo umuyobozi ukundwa bihagije ku buryo atanegura, ikintu cyaraje abayobozi ba Nigeriya b’icyo gihe, amajoro badasinzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa