skol
fortebet

Dore uburyo bukoreshwa ku bahanzikazi bashyirwaho amabuno y’amatuburano [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

skol

Abakobwa benshi by’umwihariko abahanzikazi iyo batanyuzwe n’imiterere yabo cyangwa bashaka gukurura abagabo usanga bajya kwiyongeresha amabun, ibi bigakorwa hatanzwe akayabo k’amafaranga atagira ingano nk’uko urubuga rwatangaje aya makuru babigarukaho.

Sponsored Ad

Aha hakaba hakoreshwa ibikoresho byabugenewe aho buri kimwe gishyirwa ku kibuno cy’iburyo ikindi kikajya ku kibuno k’ibumoso.

Ibi bikoresho bicomekwa ku kibuno cyawe, bikaba biba biteye nk’ibikombe aho biba birimo imiti igufasha kubyimbisha ikibuno cyawe kikagera ku gipimo uba wifuje ko kigeraho.

Mu gihe kigera ku minota mirongo ine n’itanu (45 minutes), bakuvanaho ibi twakwita nk’ibikombe biba byagucometswe ho hanyuma ugahabwa imiti yo kunywa no kujya usiga ku kibuno cyawe kugirango ubashe kumererwa neza doreko uba ufite ububabare bukabije bitewe n’inshinge uba watewe ku kibuno hose mbere yo kugukorera ubu buryo.

Nubwo ubu buryo bwo kongera ikibuno butaragera henshi mu bihugu bya Afurika dore ko bavuga ko buhenze cyane, hari benshi mu bakobwa bamamaye kuri uyu mugabane babukoresheje ku girango babashe gukurura abagabo ndetse no kuberwa kurusha uko baberwaga batarabukoresha.

Abakoresheje ubu buryo batangarije ikinyamakuru dikesha iyi nkuru ko ahantu bakorera amafaranga make ari aho ushobora kwishyura $ 870,00. aha ni ukuvuga tuyashyize mu manyarwanda, akabakaba ibihumbi magana arindwi mirongo itanu (750,000 Frw ) hatabariwemo imiti ufata nyuma yo ku gukorera ubu buryo.

Nubwo ariko benshi mu bakobwa batabona ubu bushobozi, nti babura kongera amabuno yabo bakoresheje ibikoresho byabugenewe bambarira imbere mu mwenda bityo bakongera ikibuno cyabo gusa rimwe na rimwe ubu buryo bukaba bubatamaza.

Ntitwakwibagirwa ku kubwira ko ubu buryo bwose bukoreshwa n’abakobwa bataba banyuzwe nuko Imana yabaremye cyangwa bafite isoni zo kumva ko bafite ikibuno gito. aha hakaba hari n’abandi bakobwa baba bafite ikibuno kinini bavukanye kuburyo nta miti iba yarakoreshejwe ku girango kize.

Akenshi abagore cyangwa abakobwa biyongeresha amabuno ahanini usanga ari abahanzikazi,abanyamideli cyangwa abafite aho bahuriye n’imyidagaduro,aha twatanga ingero nk’umuhanzikazi Nick Minaj na Kim Kardashian.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa