skol
fortebet

Intore Masamba yavugiye amagambo akomeye kandi y’ ubwenge mu umuhango wo gushyingura nyina wa Jules Sentore

Yanditswe: Tuesday 20, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhango wo gushyingura umubyeyi wa Jules Sentore witabiriwe n’ umuryango, inshuti n’abandimwe barimo n’ umuhanzi gakondo Intore Masamba wavuze amagambo yafasha abantu gudacikamo igikuba kuko umuntu wabo yapfuye
Umutako Fanny umubyeyi wa Jules Sentore yitabye Imana tariki 14 Werurwe 2018, ahagana saa saba zo mu gicuku mu Ibitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe.
Umubyeyi wa Jules yasize abana babiri ari bo Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra n’umwuzukuru umwe witwa Rwamwiza (...)

Sponsored Ad

Umuhango wo gushyingura umubyeyi wa Jules Sentore witabiriwe n’ umuryango, inshuti n’abandimwe barimo n’ umuhanzi gakondo Intore Masamba wavuze amagambo yafasha abantu gudacikamo igikuba kuko umuntu wabo yapfuye

Umutako Fanny umubyeyi wa Jules Sentore yitabye Imana tariki 14 Werurwe 2018, ahagana saa saba zo mu gicuku mu Ibitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe.

Umubyeyi wa Jules yasize abana babiri ari bo Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra n’umwuzukuru umwe witwa Rwamwiza Slaine [umukobwa wa Jules]. Umuhango wo gusezera kuri uyu mubyeyi no kumusabira mu rusengero wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Werurwe 2018 nyuma ashyingurwa i Rusororo.

Masamba Intore wavuze mu izina ry’umuryango wa Sentore Athanase, yatanze ubuhamya bugaruka ku mibereho yaranze umuvandimwe we. Yavuze ko yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse agakunda kuganira ku buryo benshi mu muryango bamukundiraga uburyo bamwisanzuraho.

Yagize ati "Ntabwo duherekeza uwacu mu marira, nubwo atabura, nubwo ntawababuza, ni ngombwa, ariko ubundi abacu tubaherekeza tubyina, turirimba, twishimye, kuko byitwa ngo ni ugutsinda urupfu. Rurirarira cyane, rukaba ruziko rwaciye ibintu, ariko na none urwereka ko ntacyo ruri cyo unahamya ko Imana yadutije Fanny imwisubije mu rukundo rwinshi."

Yakomeje ati "Yasaga nk’aho ari we mutware iwacu, twese ni we twahungiragaho, twese niwe twaganyiraga, twese niwe twabwiraga tuti ’twabonye uri umuntu uzi kuganiriza ababyeyi, genda ubabwire ko ibintu bigomba kugenda gutya na gutya’, akagenda akabikora. Yaduhuje n’imiryango, yari afite umutima mugari ndetse naramukundaga cyane."

Reba uko umuhango wo gushyingura wagenze:



Amafoto ya Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa