Dore umukobwa wo muri Zimbabwe wakorewe ironda ruhu mu kabyiniro k’i Kigali[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 June 2018 Yasuwe: 6203

Umukobwa wo muri Zimbabwe witwa Uyauya wari wasuye u Rwanda avuga ko yahagiriye ibihe byiza ariko asharirirwa ubwo yangirwaga kwinjira mu kabyiniro ka Cocobean kari mu duharawe cyane mu Mujyi wa Kigali, kubera ko afite ubumuga bw’uruhu’(albino). Ibi byatumye benshi bashyira hanze ivangura risanzwe rikorerwa abagana aka kabyiniro.

Uyauya ubusanzwe ukoresha amazina ya @JustDumo kuri twitter, Yaje gusura u Rwanda avuye i Nairobi muri Kenya. Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018 ubwo yagiye kwidagadurira mu kabyiniro ka Cocobean gaherereye ku Kacyiru yangiwe kwinjira kubera ko afite ubumuga bw’uruhu (albino).

Mu butumwa yahise yandika kuri twitter yagaragaje ko byamuteye agahinda maze bisembura n’abandi batari bake basanzwe basohokera muri aka kabyiniro bagaragaza ko hasanzwe harangwa ivangura mu bakagana.

Uyauya mu butumwa bwe yagize ati “Nagize uwa Gatandatu mwiza kugeza ubwo Cocobean yanyangiye kwinjira mu kabyiniro kuko mfite ubumuga bw’uruhu”.

Ubutumwa Uyauya yanyujije kuri twitter.

Yakomeje avuga ko bakimara kumunena yahise abwira inshuti ze batakambira abasore b’ibigango barinda umutekano muri aka kabyiniro ntibamureba n’irihumye, binginze ubuyobozi bwa Cocobean nabwo ngo bikomeza kuba iby’ubusa birangira atashye atishimanye n’inshuti ze.

Mu babonye gutakamba kwa Uyauya harimo Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye wabwiye uyu mukobwa ati “Urakoze kugaragaza iki kibazo Uyauya. Tugiye kugikurikirana.”

Ubuyobozi bwa Cocobean bwasohoye itangazo ryisegura kuri Uyauya biciye kuri Twitter aho bashimangiye ko iyi restaurant iha ikaze abantu bose nta kurobanura ndetse ko badaheza abantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Ubutumwa Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yanditse ahumuriza Uyayuya ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ibi byabaye kuri Uyauya byarakaje benshi ndetse ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bashimangira ko akabyiniro ka Cocobean kagiram ivangura mu bakiriya bakagana.

Uwitwa Bizimungu Julius yavuze ko abazungu batoneshwa muri aka kabyiniro ndetse agaragaza uburyo nk’umwirabura ashobora kwangirwa kwinjiramo aryozwa ko yambaye inkweto zifunguye nyamara umuzungu wambaye atyo we akakiranwa yabombi.

Ubutumwa bwanditswe n’ubuyobozi bwa Cocobean bwisegura kuri Uyauya.

Yagize ati “Ivangura muri aka kabyiniro rirahari. Ni ahantu umuzungu yemererwa kwinjira yambaye sandals nyamara umwirabura akangirwa. Birababaje.”

Andereya Nyanya yunzemo agira ati “Byambayeho mu ijoro ryo ku itariki 16 Gashyantare. Aho bigeze, kuba umucakara kuri Cocobean ni amahitamo.”

Mu bakwirakwije ubutumwa bw’agahinda Uyauya yahuye nako kubera uburyo yanenwe kuri Cocobean, benshi bagaragaje ko aka kabyiniro karyozwa ibyo kakoze ndetse byaba ngombwa kagafungwa kubera uburyo gatambamira uburenganzira bwa muntu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Andy Macupa

    Aka kabyiniro byo nanjye hari abantu bangiye kwinjira ndeba birambabaza . Bafite imyumvire iciriritse ntazi pee

    3 months ago

Inzindi nkuru

Umutekano wakajijwe muri Uganda mbere y’uko Bobi Wine uri mu ndege ava muri...

Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] wari umaze ibyumweru birenga bibiri...
19 September 2018 Yasuwe: 2781 0

Mu mafoto reba urutonde rw’abantu 10 b’ibyamamare ku isi biganjemo...

Burya hari imvugo ikunze gukoreshwa ngo “amafaranga ntagura ibyishimo...
19 September 2018 Yasuwe: 3946 0

Umujyanama wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati yiyemeje gufasha...

Dr Kintu Muhammad umujyanama mukuru wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati...
19 September 2018 Yasuwe: 1228 0

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana yasabye ShaddyBoo kujya kwiga indimi mu...

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana abinyujije kuri instagram yasabye ShaddyBoo...
19 September 2018 Yasuwe: 2756 0

Justin Bieber yasomanye n’umukunzi we imbere y’imbaga y’abantu bari baje...

Icyamamare muri Muzika Justin Bieber cyagaragaye mu mujyi wa London kiri...
19 September 2018 Yasuwe: 1655 0

Zari yaguriwe imodoka n’umuherwe bahararanye muri iyi minsi

Zarinah Hassan[Zari] uri mu baherwekazi muri Afurika yaguriwe imodoka n’undi...
19 September 2018 Yasuwe: 3829 0