skol
fortebet

Dore urutonde rw’ibyamamarekazi nyarwanda byambara bikaberwa bikabaha igikundiro[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bambara neza mu Rwanda ndetse bakundwa n’abasore benshi turasangamo Mimi Mirage, Shaddyboo, Kate Bashabe , Keza Meek, Princes Priscillah ndetse n’abandi.

Sponsored Ad

Uko imyaka igenda ishira ni nako u Rwanda rutera imbere mu bikorwa byinshi bitandukanye,uyu munsi tukaba tugiye kuvuga kubijyanye n’imyambarire aho abahanga mu bijyanye no kwambara bavuga ko igihe wambaye neza ugaragara neza ,tukaba twabakusanyirije amafoto y’abanyarwandakazi b’ibyamamare bazwiho kwambara neza bakaberwa ari nabyo bituma bakundwa n’ umubare munini w’abasore.

Mimi Mirage

Karuranga Mirage ubusanzwe n’ umunyarwandakazi umaze kwandika izina mu bijyanye no gucuruza imyenda igezweho dore ko ubusanzwe abamuzi neza bemeza ko uyu mukobwa yambara neza ndetse uramutse usuye urukuta rwe rwa instagram usanga uyu mukobwa ashyiraho amafoto meza ndetse ubona ko aberewe.

Keza Meek

Meek Rowland ni umuhanzikazi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika ari naho akorera muzika we kuri ubu afatwa nk’ umwe mu banyarwandakazi bambara neza kandi baberwa cyane n’ imyenda bakunze kugaragaramo mu mafoto atandukanye bashyira ku mbuga nkoranyambaga za interinete.

Princes Priscillah

Umuhanzikazi Mbabazi Priscillah ni Umunyarwanda kuri ubu ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho arimo kurangirizayo amasomo muri kaminuza , kuri ubu uyu mukobwa yashyizwe mu majwi n’ abantu batandukanye bemeza ko aberwa kandi akundwa na benshi kubera uburyo yambara akaberwa.

Shaddyboo

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu banyarwandakazi bahungabanya urubuga rwa instagram bitewe n’ amafoto ashyiraho ndetse n’ amashusho akunze gusakazaho benshi bemeza ko uyu mukobwa yambara neza kandi aberwa cyane.

Sacha Kate

Sacha wigeze kuba umuhanzi mu myaka yashyize nawe yaje ku rutonde rw’abanyarwandakazi bambara neza bitewe nuko bagaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye , aho magingo aya uyu mukobwa sigaye yibera muri Leta zunzu ubumwe z’Abarabu hazwi nka Dubai mu bikorwa bijyanye n’ubucuruzi nkuko amakuru aturukayo abivuga , uyu munsi nawe yashyize mu majwi ko yambara neza kandi ko aberwa cyane.

Kate Bashabe

Catherine Bashabe ni umunyamideri ndetse akaba afite iduka ricuruza ibijyanye n’ imideri benshi bamubona bemeza ko uyu mukobwa yambara neza dore ko hari n’ abataripfana bemeza ko uyu mukobwa abayeho mu buzima buhenze bitewe n’imodoka agendamo itapfa kwigonderwa nundi mukobwa wese ubonetse mu Rwanda.

Diane Kenty

Kent ni umwe mubakobwa bo mu Rwanda udakunda kugaragara cyane muruhando rwa muzika aho ubwe ku giti cye avugako adakunda itangazamakuru cyane gusa nawe afatwa nk’umwe mu banyarwandakazi bambara neza binogeye ijisho kandi akaberwa.

Wibabara Pamela

Pamela n’ umwe mubakobwa benshi bemeza ko akunzwe n’ igitsina gabo kinshi muri kano karera ka afurika y’ iburasirazuba ndetse akaba afatwa nk’ umunyarwanda uza kurutonde rw’ abambara neza kurusha abandi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa