skol
fortebet

Dore urutonde rw’abakinnyi ba Filime bakomeye batangiriye uyu mwuga mu gukina iz’urukozasoni[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Hari bamwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku isi batangiriye umwuga wabo wa cinema mu gukina filime z’urukozasoni zizwi nka” pornography”. Gusa nyuma yo kumenyekana muri cinema baje kubireka kandi benshi muri bo ntiwanabibakekera.
Dore urutonde rw’ibyo byamamare
Jackie Chan Ikirangirire muri filime Jackie Chan, Akomoka mu gihugu cy’u Bushinwa. Mbere yo kumenyekana muri filime zo kurwana zizwi nka “action movies”, yagaragaye muri filime y’urukozasoni yitwa “All in The Family” yasohotse mu mwaka (...)

Sponsored Ad

Hari bamwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku isi batangiriye umwuga wabo wa cinema mu gukina filime z’urukozasoni zizwi nka” pornography”. Gusa nyuma yo kumenyekana muri cinema baje kubireka kandi benshi muri bo ntiwanabibakekera.

Dore urutonde rw’ibyo byamamare

Jackie Chan

Ikirangirire muri filime Jackie Chan, Akomoka mu gihugu cy’u Bushinwa. Mbere yo kumenyekana muri filime zo kurwana zizwi nka “action movies”, yagaragaye muri filime y’urukozasoni yitwa “All in The Family” yasohotse mu mwaka 1975.

Mbere yo gukina iyi filime y’urukozasoni, yari yaragerageje kuba yatoranywa ngo akine filime zisanzwe igihe kinini, gusa akangirwa gutoranywa ibizwi nka “casting“.

Jackie Chan yemeza ko iyi filime “All in The Family” yamufunguriye amarembo kandi ituma abasha kugera ku nzozi ze bityo ngo ntiyicuza na gato.

Arnold Schwarzenegger(Comando)

Ni Umunyamerika w’ikirangirire muri filime akaba n’umunyapolitiki dore ko yayoboye intara ya California igihe kitari gito.

Arnold Schwarzenegger mbere yo kumenyekana nk’umukinnyi ukomeye mu kizwi nka “Hollywood Film Industry” yabanje kugarara ku binyamakuru bigurisha amafoto agaragaza ubwambure (nude photographs) ku kinyamakuru kitwa “Gay magazine“.

Sylvester Stallone

Agaragara kuri uru rutonde kuko na we mbere yo kuba umukinnyi w’ikirangirire muri cinema nyamerika yabanje kugaragara muri filime y’urukozasoni yitwa”The Party at Kitty“. Gusa nyuma yaje kwigaragaza akora filime zabiciye biracika hari nka “Expendables” n’izindi zitandukanye.

Helen Mirren

Umunyakanadakazi wamamaye mu mafilime akomeye na we yatangiye agaragara muri filime y’urukozasoni yitwa “Calegula” filime yaje kwamaganwa ndetse ihagarikwa kwerekanwa muri Canada n’igihugu cya Iceland kubera yari yuzuyemo amashusho y’urukozasoni.

John Hamm

Hamm wamenyekanye muri filime y’uruhererekane izwi nka “Mad Men“, na we mbere yuko aba ikirangirire yagaragaye muri filime y’urukozasoni yitwa “Skinemax” aho yatangaje ko yishyuwe amadorari 200 gusa ngo agaragare muri iyi filime.

Kuri ubu yishyurwa Amadorari ibihumbi 25 kugira ngo agaragare mu gace kamwe ka filime y’uruhererekane.

Abo bose batanu ni bamwe muri benshi batangiriye umwuga wabo wa sinema muri filime z’urukozasoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa