skol
fortebet

Dore urutonde rw’abakobwa 5 b’uburanga bakomoka ku Banyapolitiki bo muri Kenya [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bakobwa b’uburanga bakomoka mu Banyepoliyiki bakomeye muri Kenya harimo Lupita ,Ngina Kenyatta,Tallisa Moi ndetse n’abandi .

Sponsored Ad

Hari abakobwa bamwe na bamwe usanga bakunze kugaragara ku mbuga nkoranya mbaga cyangwa mu buzima bw’imyidagaduro nyamara bakomoka mu miryango ikomeye y’abanyapolitiki bafite imyamya ikomeye mu bihugu.

1.Lupita Nyong’o

Uyu mukobwa yatwaye igihembo kitiriwe Oscar nk’umukinnyi w’amafilimi ukunzwe, avuka kuri Guverineri uyobora Kisumu uzwi nka Prof Anyang Nyong’o
Uyu Lupita bivigwa ko umutungo we muri rusange usaga miliyoni 800 z’amashilingi ya kenya ibi byose akaba abikura mu gukina amafilime ndetse no kwamamaza ibikorwa bitandukanye by’abikorera ku giti cyabo.

2.Ngina Kenyatta

Ni umukobwa wa Perezida Kenyatta, yabyaranye na Margaret Kenyatta, yatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2013 ubwo yamurikaga imideli, ubasanzwe uyu mukobwa akunda kwiyumvira imiziki ndetse no gusohokera mu tubyiniro) imodoka akunda ni Land Rover nkuko akunda kubigaragaza.

3.Tallisa Moi

Mukuru w’uwahoze ari perezida wa Kenya, Daniel arap Moi yize muri St andrews University yo mu Bwongereza ahava ajya kwiga muri kaminuza ya Oxford. Yamamaye cyane ubwo byavugwaga ko ari mu rukundo n’umuhungu wa Perezida Uhuru Kenyatta uzwi nka Jaba nyuma yaho bagaragaye bashyize amafoto y’ibihe byiza bagiranye kuri Instagram.

4.Makenna Maria Ngugi

Passaris uzwi muru politiki, rwiyemezamirimo,… yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2012 ubwo yatangiraga kuririmba ku myaka 16 y’amavuko, umuziki awukora yarawize muri ACS cobham international school, ishuri riherereye mu Bwongereza.

Mu bahanzi akunda harimo TI, T-Pain, Beyonce na Rihanna, bamwe mu bamufasha mu muziki harimo Sonia Jones na Darbyshire basanzwe bakorana n’abahanzi babarizwa muri Sony.

5.Andrea Kenneth

Uyu ni umukobwa wa Peter Kenneth, wahoze ari inshuti y’akadasohoka ya perezida wa Kenya, yatangiye kumenyekana mu bantu benshi ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto ye ari kumwe na musaza we Andrew Kenneth muri 2013, kuva ubwo atangira gukurikirwa cyane, uyu Andrea Kenneth yikundira gutembera no guhuza urugwino n’inshuti ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa