skol
fortebet

Dore urutonde rw’abakobwa bakoze iyo bwabaga ngo bambikwe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda gusa bagataha amara masa

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu bakobwa akoze iyo bwabaga gusa ntibabone amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda harimo Vanessa Mpogazi, Umutoni Balbine, Umutoniwase Belinda ndetse na Ashimwe Phiona Doreen

Sponsored Ad

Irushanwa rya Miss Rwanda ni ryo rukumbi rimaze gushinga imizi mu marushanwa y’ubwiza abera mu Rwanda, ndetse rihagaze neza no muri Afurika muri rusange. Kwitwa Nyampinga w’igihugu bitera ishema uwambitse iryo kamba, by’umwihariko n’abamwibarutse.

Ikinyamakuru Eachamps dukesha iyi nkuru cyakoze isesengura ku irushanwa rya Miss Rwanda riba buri mwaka ritorwamo umukobwa uzaba nyampinga w’u Rwanda mu gihe cy’umwaka, afite inshingano zo gukora ubuvugizi ku mushinga runaka ufitiye igihugu akamaro.

Kwambara iri kamba ni inzozi za benshi mu bana b’abakobwa binyumvamo ubushake bwo kuba ijwi rya rubanda, ariko bafite ubwiza, ubwenge n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ni umwanya uhindura ubuzima bw’uwuhawe, dore ko ahabwa ibihembo birimo umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi, imodoka, n’andi mahirwe atandukanye afasha umukobwa watsinze gusezerera burundu ubukene n’ubushomeri. Aya mahirwe yakwiteshwa na bake!

Ku bw’izo mpamvu hari abakobwa bagaragaje ishyaka, umurava n’umuhate wo kuba bakwambikwa iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza ku buryo basezererwaga mu mwaka umwe, mu wundi bakagaruka, gusa n’ubundi muri aba ntawabashije kugaruka ngo atsinde.

Vanessa Mpogazi

Uyu niwe mukobwa wanditse amateka yo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kuva ryabaho. Uyu mukobwa usanzwe ari n’umunyamideli ibyo guhatana muri Miss Rwanda yabitangiye muri 2014 ubwo yahagarariraga Intara y’Uburasirazuba, arakomeza agera mu cyiciro cya nyuma ariko ataha amara masa.

Yongeye kugaruka umwaka ukuriyeho muri 2015 nabwo biba uko, 2016 aratungurana na none ashimangira ko afite inyota yo kwitwa Nyampinga w’u Rwanda. Icyo gihe umubyeyi yavuze ko atazi impamvu umwana we ahora atsindwa nyamara ari mwiza. Byaje kurangira abaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2016.

Umutoni Balbine

Uyu ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bavuzwe cyane. Muri 2015 yitabiriye iri rushanwa ndetse biramuhira aba igisonga cya kane. Uyu mwari ntiyanyuzwe no kuba igisonga kuko yashakaga kuba ‘Miss Rwanda’, bimutera kongera kugaruka mu irushanwa muri 2016.

Ukongera kurushanwa kwe kwatumye abantu bavuga byinshi, bibaza ukuntu umuntu wabaye igisonga cya kane yongera kujya guhatana, bamwe bati ‘uyu mukobwa ntajya yemera, ameze Kizza Besigye wo muri Uganda.

Balbine yaririye twinshi, abura na duke yari afite kuko ubwo batangaga ikamba, yaje gukubitwa n’inkuba yisanze atari no mu bakobwa batanu batorwa Nyampinga.

Umutoniwase Belinda

Uyu mugore uherutse kwibaruka abana babiri b’impanga, nawe yahatanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda inshuro 2. Yabanje guhatana muri 2015 ariko azitirwa n’uko atari yujuje uburebure busabwa (cm170), bituma asezererwa ategeze imbere y’akanama nkempura mpaka.

Yirengeje umwaka umwe arabanza arakura, ubundi agaruka muri 2017, aremererwa ndetse abasha kugera muri 15 bageze mu cyiciro cya nyuma, ariko nabwo ntiyabasha kugira umwanye yegukana.

Gisubizo Abigaelle

Muri 2016 ubwo habaga ijonjora ry’abakobwa bagombaga guhagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2016 Gisubizo Abgaelle yari mu bahatanye ariko ntiyabasha kwemererwa.Bwarakeye Gisubizo Abgaelle yerekeza mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka kayonza, ajya kugerageza amahirwe, biranamuhira ariko aza kuvamo ubwo hatoranywaga abazajya mu mwiherero.

Muri 2017 nabwo Abgaelle yumvise ko agomba kongera guhatana, akagera ku nzozi ze zo kuba umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco. Yaje guhatanira mu Mujyi wa Kigali ariko ahita avamo rugikubita.

Mushambokazi Jordan

Uyu ni umwe mu bakobwa bari barangamiwe muri Miss rwanda 2018, bitewe n’uburyo yokeje igitutu bagenzi mu matora yo kuri telefone n’ubwo byaje kurangira banyuzeho. Si ubwa mbere yari yaje muri iri rushanwa kuko no muri 2017 yari yiyamamarije i Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba ariko ntabashe gutorwa.

Uzamukunda Helene

Uyu mukobwa ufite imyaka 25, yitabiriye bwa mbere irushanwa rya Miss Rwanda muri 2016 ubwo yashakaga guhagararira Umujyi wa Kigali. Ntabwo yabashije kuza mu bakobwa 9 baserukiye umurwa mukuru w’u Rwanda. Ntabwo yacitse intege kuko yagarutse muri 2017 noneho akajya i Huye, ndetse byaramuhiriye, ariko aza kuvamo ubwo hatorwaga abazajya mu mwiherero.

Ashimwe Phiona Doreen

Uyu mukobwa aherutse kuba igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018. Mbere y’aho yari yarahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda ubugira kabiri. Ubwa mbere hari muri 2016 ubwo yatorwaga mu bakobwa 9 bahagarariye umujyi wa Kigali ariko ntarenge icyiciro cyakurikiyeho. Muri 2017 nabwo yaragarutse ndetse ajya muri 15 bageze mu cyiciro cya nyuma n’ubwo atabashije gutsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa