skol
fortebet

Abakobwa bakundanye na Diamond hiyongereyeho undi utari uzwi

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Mu bakobwa bakundanye na Diamond turasangamo , Rehema , Wema Sepetu , Tunda , Zari n’ abandi batatu bose hamwe bakaba umunani.
Diamond ni umuhanzi umaze kwandika izina muri Afurika kubera indirimbo ze zakunzwe n’abantu benshi zirimo Kidogo , Waka , Salome ,Sikoni ndetse n’ izindi kuri ubu hamenyekanye urutonde rw’abakobwa yakundanye nyuma yuko habonetse umukobwa uvuga ko bakundanye cyera agitangira muzika ndetse ko yamufashaga nubwo yaje kumusezeranya ko azamurongora akica isezerano bagiranye (...)

Sponsored Ad

Mu bakobwa bakundanye na Diamond turasangamo , Rehema , Wema Sepetu , Tunda , Zari n’ abandi batatu bose hamwe bakaba umunani.

Diamond ni umuhanzi umaze kwandika izina muri Afurika kubera indirimbo ze zakunzwe n’abantu benshi zirimo Kidogo , Waka , Salome ,Sikoni ndetse n’ izindi kuri ubu hamenyekanye urutonde rw’abakobwa yakundanye nyuma yuko habonetse umukobwa uvuga ko bakundanye cyera agitangira muzika ndetse ko yamufashaga nubwo yaje kumusezeranya ko azamurongora akica isezerano bagiranye witwa Rehema.

Rehema Fabien

Rehema Fabien uyu mwari yatangaje ko ari we wabanje gukundana na Diamond mbere y’uko Diamond aba inshuti na Wema Sepetu. Gusa ngo Diamond akimara gutangaza ko ari inshuti na Sepetu umubano we na Rehema wahise uhagararira aho.

Pendo Mushi

Upendo Mushi umukinnyi wa filime mu gihugu cya Tanzaniya nawe ni umwe mu bakobwa bavuzweho kugukundana na Diamond ariko ntibamaranye igihe kirekira kuko umubano wabo wamaze amezi atanu bahita batandukana na Diamond ashinja uyu mwari kutamufata neza mu buriri.

Aunt Ezekiel

Undi ni umukinnyi wa filime witwa Aunt Ezekiel, uyu nawe yabaye inshuti na Diamond gusa ntibyamara igihe.

Wema Sepetu

Wema Sepetu yakunze kumvika mu mubano we na Diamond uyu munsi ukumva barakundana ejo ukumva batandukanye, gusa umubano w’aba bombi waje kuzamo agatotsi biturutse ku kuba Wema yarashinjaga Diamond kumuca inyuma gusa uyu we bivugwa ko akiri mu mubano wa Diamond gusa aba bombi birinda kubyerurira itangazamakuru.

Penny

Penny Mungilwa: uyu nawe yabaye inshuti na Diamond mu mwaka wa 2013 uyu mwari akaba yari inshuti na Wema ariko Diamond ntibimubuze kubashyamiranya gusa aba bombi baje gutandukana biturutse ku kuba aba bombi bari bafitanye isano nk’uko ikinyamakuru Ghafla cyabitangaje.

Jokate

Jokate Mwengeleo nawe yigeze kukanyuzaho na Platnumz gusa umubano wabo ntiwigeze umara igihe kirekire. Uyu Jokate akaba yaranakundanye n’umuhanzi Ali Kiba.

Jacqueline Wolper

Wolper mbere yo gukundana na Harmonizer nawe yabanje gukundana na Diamond. Nyuma baza gutandukana.Nyuma y’aba Diamond yagiranye ibihe byiza na Zari baheruka gutandukana vuba aha nyuma yo kubyarana abana babiri.

Hamisa Mobetto

Hamisa Mobetto; uyu munyamideli yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Salome ya Diamond Platnumz.Uyu nawe yagiranye umubano na Diamond kugeza ubwo anamuteye inda babyarana umwana w’umuhungu.

Tunda Sebasien

Tunda Sebasien. Uyu mukobwa uzwi mu gihugu cyaTanzaniya nk’umwe mu bifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, nawe ni umwe mu bakobwa bagaragajwe n’ikinyamakuru ghafla ko bakundanye na Diamond n’ubwo nta numwe wigeze abigaragariza itangazamakuru.

Zari Hassan

Zari niwe mugore wanyuma uherutse gutandukana na Diamond wamushinjaga ingeso yo ubusambanyi ndetse no kumuca inyuma akabyarana n’abakobwa batandukanye ikindi nuko Diamond Platnumz aheruka gutangariza itangazamakuru ko muri uyu mwaka azashaka umugore. Kuri ubu abantu benshi bategerezanyije amatsiko uwo uyu mwami wa muzika muri Tanzaniya uwo bazashyingiranywa. Ni mu gihe umukozi wa Diamond witwa Kefesi aheruka gutangariza itangazamakuru ko yabonaga Zari ari we mugore ukwiye shebuja ahubwo ko abona shebuja yamurangayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa