skol
fortebet

Dore urutonde rw’ibihugu 10 bibarizwamo abaturage bakunda inyama kurusha abandi ku Isi

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu bihugu bibarizwamo abaturage bakunda inyama kurusha abandi ku isi turasangamo Canada, Israël, Autriche, Polynésie française ndetse n’ibindi.

Sponsored Ad

Inyama ni kimwe mu biribwa bihenze hirya no hino ku Isi, aho usanga nko mu Rwanda hari ababasha kuzigondera ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kandi nabwo bamaze igihe kirekire barunda amafaranga yo kuzazihaha.

1.Ibirwa bya Bahamas

Ibirwa bya Bahamas ni bimwe mu bigize ibya Karayibiya (Caribbean) aho abantu babituyemo barya inyama cyane cyane iz’amafi dore ko uburobyi muri ibi birwa buteye imbere. Umuntu umwe ku mwaka arya ibiro 98 by’inyama.

2.Canada

Canada ni kimwe mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru, n’ubwo ari igihugu gikora ku Nyanja, abaturage baho ntabwo bakunda kurya amafi cyane, ahubwo barya inyama za Dendo n’Inkoko, aho umuturage umwe, arya ibiro 99 ku mwaka.

3.Israël

N’ubwo Abayahudi batarya inyama z’ingurube, ariko baza ku rutonde rw’ibihugu birya inyama cyane, bitangazwa ko barya inyama z’inkoko cyane aho umuturage umwe abasha kurya inyama ibiro 57, bijya kwegera ibya USA aho umuturage arya 47, Australia 42, Malaisie 41.

4.Autriche

Imirire y’inyama y’abaturage b’iki gihugu itandukanye n’iy’abayahudi, aho bo batarya inyama z’ingurube, abanya- Autriche ntibakozwa ibyo kurya inkoko cyangwa dendo, ahubwo bo birira inyama z’ingurube cyane. 2/3 by’inyama abaturage b’iki gihugu barya ni iz’ingurube, aho umuturage arya ibiro 103 by’inyama ku mwaka.

5.Polynésie française

Abaturage batuye muri uru rusobe rw’ibirwa, baza ku rutonde rw’ibihugu birya inyama cyane ku Isi, aho buri muturage wo mu cyaro arya ibiro 23 naho abatuye mu mijyi buri muntu ashobora kurya ibiro 86 kugera ku 109 buri mwaka. Inyama bakunze kurya cyane, ni imbwa n’utunyamasyo.

6.Espagne

Iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, abaturage bacyo bazwiho kurya cyane sosiso(saucisse) na jimbo (jambon), inyama ngo badakunze kurya cyane ni ingurube, ahubwo bakarya cyane inkoko, aho buri muturage ashobora kurya 110Kgs ku mwaka.

7.Nouvelle-Zélande

Iki gihugu gikungahaye ku matungo magufi cyane cyane intama, 20% by’inyama barya ni iz’intama, aho umuturage umwe arya byibura ibiro 115 by’inyama ku mwaka.

8.Australie

Iki gihugu kiza ku isonga mu bihugu bigemura hanze inyama, cyane cyane kikaba kizwiho ubworozi bw’intama, aho buri muturage arya ibiro bigera ku 120 ku mwaka.

9.USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nazo ziza kuri uru rutonde, ngo nubwo muri iki gihugu inyama ziba zihenze, ngo buri muturage arya inyama ibiro 125 ku mwaka. Inyama zihaboneka cyane n’iz’ibimasa n’inkoko.

10.Luxembourg

Nk’uko ikinyamakuru The economist.com dukesha iyi nkuru kibitangaza, Luxembourg nicyo gihugu kiza ku isonga, gifite abaturage barya inyama cyane kurusha abandi ku Isi, aho buri muturage arya ibiro bisaga 136 by’inyama buri mwaka, inyama barya cyane zikaba ari iz’inka.

Ibitekerezo

  • Arko bibagiwe congo (kinshasa), jye ahubwo nino naha umwanya wa mbere..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa