skol
fortebet

Dore Urutonde rw’ ibyamamare 6 ku isi byamamaye kubera kubaka umubiri

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri ubu abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko baterura ibyuma kugira ngo umubiri wabo ubyimbe cyane igice cyo hejuru bigaragare ko bafite ingufu kandi ari abasore,aho usanga igice cyo hejuru kibyimbye kurusha icyo hasi nk’amaboko n’ibituza kubera guterura ibintu biremereye.Ntabwo ibyo byapfuye kwizana hari aho byavuye kandi babisobanukiwe neza ndetse babigize umwuga bajya no mu marushanwa yabyo bakabihemberwa .
Ni kuriyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyamamare biterura ibiremereye (...)

Sponsored Ad

Kuri ubu abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko baterura ibyuma kugira ngo umubiri wabo ubyimbe cyane igice cyo hejuru bigaragare ko bafite ingufu kandi ari abasore,aho usanga igice cyo hejuru kibyimbye kurusha icyo hasi nk’amaboko n’ibituza kubera guterura ibintu biremereye.Ntabwo ibyo byapfuye kwizana hari aho byavuye kandi babisobanukiwe neza ndetse babigize umwuga bajya no mu marushanwa yabyo bakabihemberwa .

Ni kuriyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyamamare biterura ibiremereye umubiri wabo ukaba warabyimbye kurusha abandi kw’isi.

1.Arnold Schwarznegger

Schwarznegger yamenyekanye cyane mu ma film nka Commando,ni umunya Australia ariko akaba n’umunyamerika.Ni umukinnyi wa film wo mu myaka yashize ndetse akaba yaramamaye kw’isi hose.Uyu mugabo wigeze no kuyobora Calfonia, imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka wa 2003 kugeza 2011, yateruye ibiremereye mu gihe cye,cyane nka Film yise Commando aho akina ari umugabo w’umunyengufu cyane.Arnold yatangiye guterura afite imyaka 15 y’amavuko gusa aho kurubu ategerejwe mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda .

2.Lou Ferrigno

Lou Ferigno nawe akomoka mu gihugu cya Leta zunzu Amerika mu mujyi wa New york,akaba akora akazi ko gutoza ibijyanye n’imyitozo y’ingufu akaba kandi yarahoze aterura ibintu biremereye ndetse abyigisha n’abandi.Uyu mugabo yagiye ajya mu marushanwa atandukanye yo guterura ndetse agatsinda akegukana ibihembo byabaga byateguwe mu marushanwa .

3.Bob Paris

Bob Paris ni umwanditsi ndetse akaba n’umukinnyi wa Film,umuyobozi w’ibirori(MC).Akomoka mu gihugu cya Amerika ndetse na Canada.Nawe akaba yarateraga ibiremereye mu myaka yashize kuko mu mwaka 1983 yigeze gutwara igikombe cy’umuntu wahize abandi mu guterura ibiremereye kw’isi.Iryo rushanwa ryari ryarateguwe na IFBB.

4.Tony Atlas

Tony wakunze kwitwa Anthony nawe ni umwirabura ukomoka mu gihugu cya Leta zunzu ubumwe za Amerika,akaba yarateruraga ibiremereye ndetse akaba n’umunyengufu ukomeye cyane.Nawe yagiye atwara amarushanwa menshi yo guterura ibintu biremereye,kubera ingufu ze ndetse n’umubyimba w’ umubiri we bamwitaga Black super Man.

5.The Rock

U ukinnyi wa cinema Dwayne Douglas Johnson ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka The Rock ni umwe mubasore bazwiho guterura ibyuma ndetse no gukora umubiri muburyo budasanzwe , The Rock akaba yaramenyekanye muri filime yiswe Baywatch ,Fast and Furious, Fast Five ,Run down ndetse nizindi nyinshi kurubu akaba afatwa nk’ umuteruzi w’ ibyuma wabigize umwuga

6.John Cena

Umusore uzwi mu mukino w’ itera makofe ku isi John Cena nawe ni umusore kuri ubu ufatwa nk’ uwabigize umwuga mu mwuga wo guterura ibiremereye cyangwa ibi benshi bita gukora umubiri uyu musore akaba yaramenyekanye cyane muri filime zirimo The Wall The marine ndetse nizindi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa