Dore urutonde rw’ibyamamarekazi 10 bikomeje gukurura abagabo mu gihugu cya Uganda [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 06, May 2018
Ubwiza, ikimero by’igitsina gore ni bimwe mubintu bishobora kumugira icyamamare, atabanje yajya muri studio ngo aririmbe cyangwa ngo agire ikindi kintu akora kugirango agere kuri urwo rwego, mugihugu cya Uganda harimo abakobwa benshi bamaze kuba ibyamamare kubera amasura , imitere y’umubiri wabo barimo Desire Luzinda , Atim , Zari ndetse n’abandi.
Uru ni urutonde rw’abagore n’abakobwa 10 bafite ubwiza n’ikimero bikurura abagabo mugihugu cya Uganda.
10.Lydia Jazmin
Umunyamidelikazi ndetse akaba ari umukobw aufite ubwiza budasanzwe aho kuri ubu ari umwe mu bakobwa bakundwa n’abagabo benshi muri Uganda kubera ikimero cye
9.Cindy Sanyu
Cindy ni umuhanzi ukunzwe mu gihugu cya Uganda, uyu mugore yamenyekanye ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Blue3, aririmbana na Lilian Mbabazi hamwe na Chakie Chandiru, kuri ubu ni umuhanzi kugiti cye, uyu mugore arakunzwe cyane, abagabo benshi mugihugu cya Uganda ntibita kubihangano bye ahubwo bamukundira ikimero n’uburanga bwe.
8.Sylvia Namutebi
Namutebi yabaye Nyampinga w’igihugu cya Uganda muri 2011/2012, aza gushaka umugabo muri 2015, kuri ubu ni umugore wubatse, uyu mugore nawe ni umwe mubantu bakunzwe cyane muri Uganda kugeza n’uyu munsi abagabo benshi baramubona bakarabya indimi kubera ikimero n’imiterere y’umubiri we.
7.Grace Nakimera
Grace Nakimera ni umuhanzi akaba n’umuwanditsi w’indirimbo mugihugu cya Uganda, uyu mugore arakunzwe cyane, imyambarire ye, ikimero cye n’uburyo ateye kubamureba nibyo bimushyira kutonde rw’abagore bakurura abagabo mugihu cya Uganda.
6.Zuena Kirema
Uyu ni umugore w’umuhanzi Bebe Cool, bashakanye ahagana mu mwaka wa 2003, uyu mugore nawe ni umwe mubantu bakunzwe cyane nawe ashyirwa kuri uru rutonde nk’umugore ufite ikimero gikurura abagabo muri Uganda.
5.Daniela Atim
Daniela ni umugore w’umuhanzi Jose Chameleon bashakanye muri 2008, kugeza ubu ubwiza bw’uyu mugore buracyavugisha abagabo batari bake mugihugu cya Uganda.
4.Desire Luzinda
Luzinda ni umugore w’ikimero udatinya kugaragaraza imiterere y’umubiri we, ibi abagabo batari bake barabimukundira mugihugu cya Uganda.
3.Juliana Kanyomozi
Juliana ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, uyu mugore arakunzwe cyane muri Uganda, yamenyekanye mu myaka yo hambere mu ndirimbo nka Kibaruma, Kanyimbe, Mundeke nizindi yaje gusa naho abuzeho muri muzika, aza kugira n’ibyago apfusha umwana we w’imfura yari afite.
Kuri ubu uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko aracyakunzwe mugihugu cya Uganda, afite indirimbo nshya yise “I’m still here” yakoze asanugaragaza ko yagarutse muruhando rwa muzika.
2.Sheeba Karungi
Sheeba w’imyaka 27 y’amavuko , uyu mukobwa arakunzwe cyane mugihugu cya Uganda, abagabo batari bake bamukundira ubwiza n’ikimero bye bigaragara mu mafoto ashyira ahagaragara, yamenyekanye mu ndirimbo nka Nkwatako, Kisasi kimu, ndiwanjawulo nizindi.
1.Zari Hussein
Zari uyu ni umugore w’abana batanu, harimo batatu yabyaranye n’umugabo w’umukire batandukanye, Ivan, kuri ubu uyu mugore abana n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania bamaze kubyarana abana babiri, umwe bise Princess Tiffah w’umukobwa, n’umuhungu bise Prince Nillan.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *