skol
fortebet

Dore urutonde rw’ imijyi 10 ku isi iteye ubwoba utakifuza guturamo

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umujyi ubundi uba ari ahantu heza hari byinshi umuntu yakishimira ndetse n’iterambere mbese buri wese yakifuza kuba, ariko burya imigi yose ntago ari myiza kuko hari niba iteye imbere ifite byose ariko habera mo ibindi bintu byinshi nk’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubwicanyi, ubujura n’ibindi bituma iba mibi ku rwego utakifuza kuyituramo .
Uru ni urutonde rw’imigi iteye ubwoba kubayijyamo ku isi
1.SAN PEDRO SULA, HUNDURAS Uyu mujyi niwo wambere mu isi uteye ubwoba, ukaba ariwo uberamo (...)

Sponsored Ad

Umujyi ubundi uba ari ahantu heza hari byinshi umuntu yakishimira ndetse n’iterambere mbese buri wese yakifuza kuba, ariko burya imigi yose ntago ari myiza kuko hari niba iteye imbere ifite byose ariko habera mo ibindi bintu byinshi nk’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubwicanyi, ubujura n’ibindi bituma iba mibi ku rwego utakifuza kuyituramo .

Uru ni urutonde rw’imigi iteye ubwoba kubayijyamo ku isi

1.SAN PEDRO SULA, HUNDURAS

Uyu mujyi niwo wambere mu isi uteye ubwoba, ukaba ariwo uberamo ubwicanyi bwinshi kugeza aho hapfa abantu 169 mubantu 1000. Muri uyu mujyi hacururizwamo intwaro kugeza aho uzasanga abaturage gutunga imbunda ari ibintu bisanzwe nkuko watunga television iwawe.
2.karachi, Pakistan

ibibazo bya politike, ibyaha, iterabwoba, ubwicanyi, ubwiyahuzi bwo kwiturikiriza ho ibisasu bibera muri Pakistan kukigero kiri hejuru hafi ya byose bikunze kubera muri Karachi bituma iza kumwanya wa 2 mu hantu hadatekanye ku isi .

3.kabul, Afghanistan

Uyu ukaba ari umujyi ukunze kubera mo intambara z’ urudaca bitewe n’imitwe y’itera bwoba ikomeza kuhaturikiriza ibisasu, abantu bahatuye ntakizere cyejo bafite kuko isaha nisaha haba haterwa ibisasu kandi bigahitana benshi abandi bagakomereka .

4.Baghdad, Iraq

Ituritswa ry’ibisasu, kurasana byeruye, n’ibindi bibi n’ibintu bisanzwe muri Iraq. iki gihugu gihora mu bihugu nubwo waba wifuza gutembera muri Iraq udafite ibyangombwa bikwemerera kuhatemberera (do not travel countrie) uburenganzira . Biragoye kuba wareba ahazaza ha Iraq ngo uvuge ko ari heza.

5.acapulco, mexico

Ntagihe gishize uyu mugi uri mu mijyi myiza yo gutembereramo no kuryohereza mo ubuzima . Gusa ubu itera bwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bimaze kwiyongera muri uyu mujyi .

6.Guatemala city, Guatemara

Umujyi wa guatemara uri hagati muri amerika ufite ibikurura ba mukerarujyendo byinshi, ariko ukorerwa mo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura bwo kumuhanda, ubujura bw’ imodoka, guhagarika ama bisi bakambura abayarimo ibintu byose hamwe n’ibindi byaha bisanzwe kukigero kiri hejuru.

7.Rio de jeneiro, Brazil

Uyu mujyi niwo mujyi uzwi ukundwa naba mukerarugendo cyane. Mumyaka itambutse wari ufite umutekano ariko ubu ibyaha bikorerwa kumihanda byari yongereye cyane cyane iyo ari amasaha akuze. Birashoboka kujya kuryohereza yo ubuzima ariko ukitonda cyane kuko ushobora kuhagirira ikibazo .

8.Cape Town, South Africa

Bitewe no kwiyongera kubukene , uyu mujyi uri kwibasirwa n’izamuka ry’ibyaha. Nubwo haba abakerarugendo benshi kubera ubwiza bwaho gusa naho hashobora kuvuka icyago. Nibyo kuharyohereza ubuzima ariko ukirinda kuhatembera mu masaha y’ igicuku kuko atari byiza ushobora no kuhasiga ubuzima .
9.Ciudad Juarez, Mexico

Ikibazo gikomeye cyo muri Mexico n’ icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge cyane cyane muri uyu mujyi Ciudad Juarez kugeza aho abarara bishyura polise kuburyo ibyaha byinshi bikorwa ntawubakurikirana ngo bahanwe.
10.caracas, Venezuela

mu mujyi wa caracas naho haba ibyaha bihakorerwa cyane ni ibijyanye n’ ubucuruzi bw’ ibiyobyabwenge, bicururizwa ku muhanda no gufata kungufu abakobwa bituma abakerarugendo bahanizukwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa