Dore urutonde rwa ba Miss b’abanyarwandakazi n’abakunzi/abagabo babo[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 28 April 2018 Yasuwe: 7918

Ba Nyampinga b’abanyarwandakazi mu ngeri zitandukanye, ni kimwe mu byiciro by’abantu b’ibyamamare banakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru. Mu bakobwa bambitswe amakamba atandukanye, hari bamwe bakunda kugaragara cyane ndetse bakagira ishema ryo kugaragaza abasore bihebeye.

Muri iyi nkuru, turagaruka kuri ba Nyampinga batandukanye baba aba za Kaminuza, abahataniye ikamba rya Nyampinga w’igihugu n’abandi batandukanye, bafite abakunzi babo ndetse bakunda no kubigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitangazamakuru bitandukanye. Benshi muri aba usanga bakundana n’abasore nabo b’ibyamamare. Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakundana bisanzwe ndetse n’abamaze kwambikana impeta.

1. Miss Mutesi Aurore na Egide Mbabazi

Mutesi kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 ndetse akaba no kwitabira andi marushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo na Miss FESPAM yaje no kwegukana, amaze igihe akundana n’umusore witwa Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse iteka aba bombi ntibajya Babura kugaragariza rubanda ko urukundo rwabo rwashinze imizi aho aherutse no kumwambika impeta y’urukundo.

2. Miss Agasaro Farid Nadia na Riderman


Agasaro Farid Nadia, n’ubwo ubu ari umugore wubatse niwe ugifite ikamba rya Miss Mount Kenya 2015, iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi muri iyi Kaminuza akaba yararyambitswe mbere gato y’uko yambikana impeta na Riderman bakoze ubukwe muri Kanama uyu mwaka. Uyu we Riderman yarenze ikigero cyo kuba umukunzi we ahubwo agera ku ntera yo kumubera umugabo, ndetse bamaze no kwibaruka umwana wabo w’umuhungu wavutse mu mpera za 2015.

3. Miss Mutoni Balbine na Arsene

Miss Balbine Mutoni, yambitswe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bakobwa bigaga mu mashuri yisumbuye muri 2014 (Miss High School 2014), mu mwaka wa 2015 aza kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda ndetse abasha no kuza mu bakobwa bitwaye neza, aba igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015. Muri 2016, nabwo yitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda ariko ntiyabasha gutsinda. Uyu mukobwa, akundana n’umusore witwa Arsene ndetse bombi buri umwe ntahwema kugaragariza undi ko amukunda binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

4.Miss Neema Umwali na Ngabo Augustin

Miss Umwali Neema yamenyekanye bwa mbere ubwo yambikwaga ikamba ry’icyahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Uburezi. Nyuma yaje kwitabira amarushanwa ya Miss Supranational mu mwaka wa 2014 aho yagiye ahagarariye u Rwanda. Umwali Neema Larissa, mu mwaka ushize yambikanye impeta n’umukunzi we Ngabo Augustin bari bamaze igihe kirekire bakundana, ubu bibanira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

5. Miss Akineza Carmen na Francois Ndagijimana

Miss Akineza Carmen wabaye Miss w’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2014 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014 ubwo iri kamba ryegukanwaga na Miss Akiwacu Colombe, mu mpera z’umwaka wa 2015 nawe yambikanye impeta n’umukunzi we Ndagijimana Francois, ubu bamaze amezi macye bibanira nk’umugabo n’umugore.

6. Miss Isimbi Deborah na Safari Bryan

Isimbi Deborah Abiellah wabaye Miss wa Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 2012, yambikanye impeta n’umukunzi we Safari Bryan biganaga muri iyi Kaminuza, ubu bakaba bamaze igihe banibanira nk’umugore n’umugabo. Ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, ndetse kuva ubwo uyu niwe mukobwa uheruka kuba Nyampinga w’iyi Kaminuza, cyane ko ubu yanamaze guhinduka ikaba ishami rimwe rya Kaminuza y’u Rwanda.

7. Miss Uwera Dalila na Dirk

Miss Uwera Dalila, niwe wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, icyo gihe hakaba hari mu mwaka w’1994 ubwo yambikwaga iri kamba rya Miss Rwanda 1994. Uyu yaje gushakana n’Umubiligi witwa Dirk mu mwaka wa 2013, ubu bakaba bibanira mu gihugu cy’u Bubiligi.

8. Miss Rusaro Carine na Mpayana

Utamuriza Rusaro Carine wabaye Nyampinga w’icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu mwaka wa 2007, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Bahati Grace mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ya 2009, yambikanye impeta y’urudashira na Mpayana Fio Logan tariki 2 Mata 2016. Uyu mukunzi we, bari bamaze igihe irekire bakundana dore ko bamenyaniye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

9.Miss Umutesi Teta Afsa

Umutesi Teta Afsa w’imyaka 21 y’amavuko wabaye Nyampinga w’akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2016 yakoze ubukwe hamwe n’umukunzi we umurusha imyaka 24 y’amavuko, imyaka uyu mugabo yiyemerera.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble bi

    neema na Gabo barabarya hagakurirkiraho rusaro carine

    April 2018

Inzindi nkuru

Chris Brown yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umukobwa

Umuhanzi Chris Brown n’abarinzi be batawe muri yombi ubwo bari mu mujyi wa...
22 January 2019 Yasuwe: 692 1

Hari ababona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda[AMAFOTO]

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hamenyekane Nyampinga w’u...
22 January 2019 Yasuwe: 3356 8

Hatangajwe akazi Tupac ukiri muzima ahugiyemo muri iyi minsi

Umuraperi Tupac Shakur wavuzwe ko yishwe mu mwaka wa 1996 ubwo yari avuye...
22 January 2019 Yasuwe: 2561 0

Anita Pendo yavuze amagambo akomeye kuri Mwiseneza Josiane harimo no kuba...

Umunyamakuru w’ umushyushyarugamba Anita Pendo yavuze ko ubwamamare bwa...
22 January 2019 Yasuwe: 2872 2

Igihozo Darine niwe wasezerewe ku nshuro ya kabiri mu mwiherero wa Miss...

Igihozo Darine yabaye umukobwa wa kabiri wasezerewe mu mwiherero...
21 January 2019 Yasuwe: 4058 1

Abahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 bakoze ikizamini cyanditse...

Mu rwego rwo gushaka umukobwa wa kabiri usezererwa mu mwiherero wa Miss...
21 January 2019 Yasuwe: 3984 2