skol
fortebet

Utuntu dutangaje twabaye kuri Knowless agitangira umuziki tumusetsa iyo atwibutse

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mu tuntu twajyaga tumubaho, Knowless yavuze ko agitangira umuziki yagiraga isoni ndetse yajyaga anatinya gufata amashusho y’indirimbo abantu bamureba.

Sponsored Ad

Butera Knowless kuri ubu utabura kuvuga ko ahagarariye igitsina gore mu Rwanda mu muziki ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki ndetse umaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Igihe yatangaje tumwe mu tuntu ajya yibuka agaseka mu gihe yatangiraga umuziki turimo nko kuba yarajyaga ajya kuririmba babanje kuzimya amatara kugirango batamubona.

Yagize ati” Ibyo nibuka mu muziki, icya mbere nagiraga isoni nyinshi cyane. Iyo najyaga gufata amajwi y’indirimbo buri muntu wese yahitaga asohoka kandi bakazimya amatara yaho mpagaze.”

Ikindi kugira ngo njye ku rubyiniro byabaga ari ibintu bigoye cyane nkumva mfite igihunga, ikindi kuri camera ngiye gufata amashusho y’indirimbo byabaga ari intambara kubera abantu benshi babaga bahari, njye ku bwanjye numvaga nasigarana n’uri gufata amashusho kandi ari ibintu bidashoboka. Byarangoraga cyane mu ifatwa ry’amashusho.

Yasoje avuga ko ibi byose bitakimubaho nka mbere agitangira umuziki kubera ko yamaze kubimenyera ndetse ngo hari bimwe muribyo aba asabwa gukora hari abantu ngo byatumye atinyuka cyane ngo ubu ntibishobora kumutera isoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa