skol
fortebet

Dr. Kizza Besigye yatangaje ko ba ‘local defense’ ari babi cyane kurusha Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 01, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Dr. Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, avuga ko urwego rw’umutekano rwa ‘Local Defense’ rukorera iki gihugu ari rubi cyane kurusha icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

Sponsored Ad

Dr. Besigye atangaje aya magambo nyuma y’imyitwarire idahwitse imaze igihe iranga uru rwego, cyane cyane mu gihe cyo gukaza ingamba zo kurwanya Covid-19.

Uyu munyapolitiki yababajwe cyane n’inkoni ba ‘local defence’ batanu baherutse gukubita umusaza w’imyaka 65 witwa Francis Ogwang Munu wari utuye mu Karere ka Oyam, bikamuviramo urupfu.

Uru rugomo rwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo aba ba ‘local defense’ birukanaga abaturage bari baremye isoko rya Amati muri aka Karere, kugira ngo babarinde ikwirakwira rya Covid-19.

Dr. Besigye yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kitarica umuntu n’umwe muri Uganda, ariko ba ‘local defense’ bo bakaba bamaze kwica abantu benshi, bashyira mu bikorwa amabwiriza ya Perezida wa Repubulika. Ati:

Ba LDU ba Uganda ni babi cyane kurusha Covid-19, bakoresha imbaraga z’umurengera mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRW (Human Right Watch) wanenze imyitwarire y’inzego zirimo LDU, igisirikare (UPDF) ndetse n’igipolisi, uyishinja gukoresha imbaraga z’umurengera mu kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Inyandiko uyu muryango washyize ahagaragara tariki ya 2 Mata 2020 igaragaza uburyo izi nzego zagiye zihohotera abaturage barimo abo mu Karere ka Mityana bakubiswe bazira kudafunga utubari, Alex Oryem na Kassim Ssebudde barashwe bari kuri moto tariki ya 25 Werurwe, ndetse n’irindi tsinda ry’abaturage ryarashweho n’abapolisi batandatu.

HRW yibukije iby’abagore batatu bacuruza imbuto bakubitiwe na ba ’Local Defense’ mu mihanda y’i Kampala. Iki gikorwa Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi yagisabiye imbabazi, ndetse atangaza ko aba bashinzwe umutekano babikoze babiryozwa.

Perezida Museveni na we yagiye ategeka ko bamwe mu bakoze ibyaha nk’ibi bakurikiranwa n’inkiko. Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yategetse urwego rwa ‘Military police’ gucunga imikorere y’izi nzego, mu gihe zikomeza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa