skol
fortebet

Dream Boys bakomoje ku kuba bashobora kugenda umuti wa mperezayo nkuko Meddy na The Ben babikoze

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Dream Boys bavuze ko badashobora kujyenda ngo bahereyo kuko bagifite byinshi byo gukora mu Rwanda kandi hari amahirwe menshi yo gukora ku rubyiruko bityo ko batazatindayo ahubwo bashobora kuhamara iminsi 10 ubundi bakagaruka mu Rwanda.

Sponsored Ad

Abasore bagize itsinda rya Dream Boys riri mu bamaze igihe kinini bakora umuziki hano mu Rwanda, mu minsi ishize nibwo batangaje ko batumiwe mu gitaramo muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika mu bitaramo biswe EACC Trade and Investment Dinner Gala kizabera i Dallas muri Texas.

Nyuma yo abantu batandukanye barimo abakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda bagize amakenga ko aba basore bashobora kugera ikirenge mucya The Ben na Meddy batumiwe mu bitaramo muri Amerika bakagenda umuti wa mperezayo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Dream Boys bavuze ko badashobora kujyenda ngo bahereyo kuko hano mu Rwanda hari amahirwe menshi yo gukora ku rubyiruko bityo ko batazatindayo ahubwo bashobora kuhamara iminsi igera mu 10 ubundi bakagaruka mu Rwanda kuko babona bagifite byinshi byo kuhakorera ndetse no gukorera igihugu muri rusange.

Platini na TMC bagize Dream Boys bazerekeza muri Amerika mu gitaramo cyo gusangira bazaririmbamo cyiswe EACC Trade and Investment Dinner Gala kizabera i Dallas muri Texas tariki 13 Ukwakira 2018.

Dream Boys bamaze impungenge abantu bose bavugako bashobora kujyenda bagaherayo bababwira ko bashatse kuhaba ubuziraherezo babikora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa