skol
fortebet

Dusabimana Emmanuel ngo amafaranga akura mu bupfumu niyo ashora mu muziki

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Lucky Fire ngo amafaranga ashora mu muziki niyo akura mu murimo w’ubupfumu yarazwe na se umubyara.

Sponsored Ad

Dusabimana Emmanuel uzwi nka Lucky Fire amaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera indirimbo ze zisetsa benshi. We ngo abikora nk’akazi kuko intego ye ari ukuzajya muri Guma Guma nk’abandi bahanzi bose. Uyu muhanzi kandi w’Umupfumu avuga ko amafaranga ashyira mu muziki ayakura muri kariya kazi yarazwe na se.

Lucky Fire ubusanzwe utuye mu murenge wa Gatsata i Kabuye hafi y’ uruganda rw’ isukari, aho akora akazi ko kuvura abantu mu buryo bwa Gakondo ngo hari benshi bamugana akabavura. Kuko ari umurage yasigiwe na se.

Ati “ Nabitojwe nkiri umwana kuko sogokuru wanjye yari umuhanuzi w’ibwami, ubwo buhanuzi bwe yaje kubutoza Papa wanjye nanjye arabunsigira kuko yambujije gukomeza amashuri asanzwe njya mubyo kwiga Theorogy.”

Usibye ubupfumu no guhanura ngo anavura indwara zinyuranye akoresheje imiti gakondo maze amafaranga akura muri ibi bikorwa akaba ariyo amutunga akanayashora mu muziki.

Lucky Fire avuga ko yatangiye kuririmba mu 1998 ariko atinda kumenyekana kuko icyo gihe yari ataramenya uko bamenyekanisha ibikorwa. Avuga ko ubu afite indirimbo zirenga 500 harimo nyinshi ziri kuri YouTube ngo hari n’ izindi nyinshi abitse atarasohora.

Ati “ Mfite indirimbo zirenga 500, ndashaka kuzaca agahigo nk’ aba umuhanzi Nyarwanda ufite indirimbo nyinshi.”

Umuziki nawo ngo utangiye kumuha umusaruro kuko ajya aririmba mu tubari akishyurwa.Abenshi bumva muzika ye bavuga ko imeze nka byendagusetsa ariko we avuga ko ibyo akora ari umuziki ngo abamuseka baba bibeshya ndetse intego ye ari ukuzajya mu irushanwa rya muzika rikomeye mu Rwanda PGGSS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa