skol
fortebet

Dusabimana Emmanuel ngo nta gitekerezo afite cyo kuzongera gutera akabariro n’umugore we

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Dusabimana yahishuye ko kuri ubu atagitera akabariro n’umugore we babyaranye abana 3.

.Umugore we yamusabye ko batazongera gutera akabariro.

Sponsored Ad

Umuhanzi nyarwanda uzwiho udushya Dusabimana Emmanuel ukunze gusetsa abantu bitewe n’indirimbo ze avuga ko yakoranye indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare barimo Justin Beiber ,Micheal Jackson ,Sheebah ndetse n’abandi.

Kuri ubu yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga n’amashusho agaragaza arimo kuvuga ko kuri ubu akora inshingano nk’umugabo mu rugo gusa kubijyanye n’akabariro ho atakibikora. Yavuze ko kuri ubu umugore we aryama mu cyumba cye nawe akaryama mucye ahubwo bagahuzwa n’abana batatu babyaranye.

Yagize ati” Kuvugana turavugana no kuganira turaganira uretse ko aba afite igitanda cye nanjye mfite icyanjye […] Inshiningano zose zisabwa nk’umugabo ndazikora ,guhahira abana ,kwishyura amashuri y’abana gusa icyo ntakora ni ugutera akabariro.”

Yakomeje avuga ko hari igihe bizacyemuka ,abajijwe ku bijyanye n’akabariro yavuze ko arya akaryama akanywa agasinzira abajijwe haba ku ruhande rwe cyangwa umugore we iyo bifuje gutera akabariro icyo bakora ,yasubije ko batuza bakabyiyibagiza kuko ngo yamubwiye ko abana 3 babyaranye bahagije kuko ngo yamubwiye ko bashatse bareka gutera akabariro nanjye ndamusubiza ngo ntakibazo yasoje avuga ko bafashe umwanzuro wo kutazongera gutera akabariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa