skol
fortebet

DuShon Monique Brown wakinnye muri Prison Break yitabye Imana

Yanditswe: Saturday 24, Mar 2018

Sponsored Ad

Icyamamare muri Filimi DuShon Monique Brown uzwi cyane mu mafilimi y’uruhererekane nka Prison Break na Chicago Fire yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize indwara itaramenyekana nubwo benshi bemeje ko ari umutima.
Uyu mubyeyi w’imyaka apfuye ku myaka 49,yaguye mu bitaro bya St James Olympia Field Hospital biherereye muri Chicago nyuma yo kubyerekezamo ubwo ba yumvaga ububabare mu gituza.
Icyateye urupfu rwa Dushon ntikiramenyekana gusa nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ cyandika ku (...)

Sponsored Ad

Icyamamare muri Filimi DuShon Monique Brown uzwi cyane mu mafilimi y’uruhererekane nka Prison Break na Chicago Fire yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize indwara itaramenyekana nubwo benshi bemeje ko ari umutima.

Uyu mubyeyi w’imyaka apfuye ku myaka 49,yaguye mu bitaro bya St James Olympia Field Hospital biherereye muri Chicago nyuma yo kubyerekezamo ubwo ba yumvaga ububabare mu gituza.

Icyateye urupfu rwa Dushon ntikiramenyekana gusa nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ cyandika ku byamamare,cyavuze ko yageze mu bitaro nyuma y’uko umwe mu bagize umuryango we yahamagaraga kuri ibi bitaro ababwira ko uyu mugore atameze neza niko kumujyana kwa muganga ntiyabasha kurokoka.

Dushon yakinnye ari muganga ufatanya na Sarah Tancredi muri Prison Break ubwo aba bombi bakoraga muri Fox River aho yagaragaye muri Season ya 1 n’iya 2 ntiyongera kuyigaragaramo.

Uretse Prison Break uyu mubyeyi upfuye asize umwana w’umukobwa w’imyaka 14,yakinnye muri Chicago Fire yitwa Connie ndetse no mu yindi yitwa Shameless.

Dushon yababaje benshi mu bakunzi ba sinema ndetse na bamwe mu bo bakoranye barimo Dick Wolf watunganyaga Chicago Fire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa