skol
startimes

Dwayne ’The Rock’ Johnson n’umuryango we bose banduye Covid-19

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 September 2020 Yasuwe: 1329

Umukinnyi wa Filimi wanamenyekanye no mu gukirana,Dwayne Johnson uzwi cyane nka "the Rock" yatangaje ko we n’umuryango we bose banduye Covid-19.


Uyu mugabo wahoze akina umukino wo gukirana (wrestling), akaba ubu ari we mukinnyi wa cinema winjiza amafaranga menshi kurusha abandi ku isi, yavuze ko we n’umugore we n’abakobwa be babiri banduye iyi virusi nubwo bwose "bitwararikaga" amabwiriza yo kwirinda.

Yavuze ko guhabwa ibisubizo bagasanga baranduye byari nk’ "umugeri wo mu nda".

Yongeyeho ko ubu bamenye uko bahagaze "badashobora kwanduza abandi. Imana ishimwe ko tumeze neza."

’The Rock’ w’imyaka 48, yavuze ko umugore we Lauren w’imyaka 35 n’abana babo Jasmine na Tiana b’imyaka ine n’ibiri, banduye iyi virusi mu byumweru hafi bibiri n’igice bishize.

Avuga ko bayanduriye ku "bantu b’inshuti z’umuryango za hafi", nabo batari bazi ko bayanduye.

Muri videwo yashyize kuri Instagram yagize ati: "Nababwira ko iki ari kimwe mu bintu bitugoye kandi bidukomereye mu bindi byose twaciyemo nk’umuryango.

"Gusanga waranduye Covid-19 bitandukanye cyane no kuba wagira igikomere gikomeye, kuba watsindwa cyangwa kuba wakena, ibintu byose nahuye nabyo rimwe na rimwe."

Yongeraho ati: "Ikintu cya mbere na mbere nshyira imbere ni ukurengera umuryango wanjye.

"Ubu turishimye kuko twamenye ko Covid-19 ushobora kuyikira ukomeye kandi umeze neza.

"Birantangaza kuba hari abantu hanze aha, barimo n’abanyapolitiki, bafata kwambara agapfukamunwa bakakigira ikintu cya politiki.

"Ntaho bihuriye na politiki. Ambara agapfukamunwa. Ni ukuri. Kandi ni ikintu gikwiriye gukorwa."

Dwayne Johnson yateye ikirenge mu cya se Rocky, yinjira mu mukino wo gukirana aza kumenyekana cyane muri World Wrestling Entertainment (WWE).

Muri uwo mukino yabaye icyamamare cyane ahita yinjira mu gukina cinema, aho yakinnye filimi zizwi nka The Scorpion King, Fast & Furious 6 na Jumanji.

Muri uyu mwaka gusa kugeza mu kwa gatandatu bivugwa ko ’The Rock’ yinjije miliyoni 87 z’amadorari ya Amerika, harimo miliyoni $23.5 zo gukina muri filimi izatangazwa na Netflix yitwa ’Red Notice’ biteganyijwe ko izasohoka mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.


BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ykee Benda yarusimbutse nyuma y’impanuka ikomeye yakoze[AMAFOTO]

Umuhanzi Wycliffe Tugume uzwi nka Ykee Benda mu muziki wa Uganda, yakoze...
23 November 2020 Yasuwe: 1699 0

Menya impamvu n’igihe Samuel L. Jackson yafataga bugwate Papa wa Martin...

Benshi bazi Samuel L. Jackson nk’umukinnyi wa filime wamamaye muri Hollywood...
22 November 2020 Yasuwe: 1505 0

Mubyara wa Jules Sentore nawe wari umuhanzi yitabye Imana[AMAFOTO]

Umuhanzi Ishimwe Soumare Frank wamenyekanye muri muzika nka King Bayo,...
21 November 2020 Yasuwe: 2589 0

Menya byinshi byihariye ku muhanzi Kidumu

Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina rya Kidum yavutse tariki ya 28 Ukwakira...
21 November 2020 Yasuwe: 1244 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Rihanna yongeye kugaragara mu isura yatangaje...

Kuri uyu wa gatatu, Rihanna yagaragaye afite imisatsi mishya n’imyambarire...
20 November 2020 Yasuwe: 4403 0

John Legend yasimbuwe na Michael B Jordan ku mwanya w’umugabo...

John Legend w’imyaka 40 y’amavuko yasimbuwe na Michael B Jordan ku mwanya...
18 November 2020 Yasuwe: 1476 0