skol
fortebet

Ed Sheeran na Cherry Seaborn bishimiye kwibaruka imfura yabo

Yanditswe: Thursday 03, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ed Sheeran waherukaga kuri Instagram mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2019, yaragarutse aje kubwira abantu ko yabyaye umwana w’umukobwa ari nawe mfura yabo.

Sponsored Ad

Yavuze kenshi ko bari mu byishimo bidasanzwe n’umugore we Cherry Seaborn kuba baribarutse akana k’agakobwa ndetse ashyira hanze ifoto y’amasogisi y’ako gakobwa.

Yagize ati “Nzanywe no kubabwira ikintu gikomeye, mu cyumweru gishize tubifashijwemo n’abaganga badufashije, Cherry umugore wanjye yabyaye agakobwa keza kandi kameze neza na nyina ameze neza, turanezerewe cyane kubera umukobwa wacu Lyra Antarctica Seaborn Sheeran”.

Yakomeje agira ati “Twizere ko muzubaha ubuzima bwacu bwite, ndabakunda cyane kandi nzababwira ubwo nzongera kugaruka mu buzima busanzwe bwa gihanzi”.

Ed Sheeran ni umuhanzi ukunzwe ku isi akaba azwi mu ndirimbo nka Prefect, I don’t care, Put it all on me, Bibia yeeee n’izindi.

Uyu mukobwa ni we mwana we wa mbere yabyaranye na Cherry Seaborn.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa