skol
fortebet

Eddy Kenzo yatakambye asaba ubufasha ngo asubire muri Uganda nyuma yo guhezwa muri Cote D’ivoire

Yanditswe: Sunday 22, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo muri Uganda Idrisa Musuuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo yaheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire, ubu akaba yatakambye asaba bufasha nyuma yuko Uganda yemeje umurwayi wa mbere wagaragayeho icyorezo cya COVID-19 kizwi ku izina rya Coronavirus na Perezida Museveni ashyiraho ingamba nshya mu gihugu .

Sponsored Ad

Muri iki gihe cy’akato nyuma y’iminsi mirongo itatu Perezida Museveni yahagaritse ingendo zinjira mu gihugu no hanze yacyo kandi akaba yahagaritse ingendo z’indege iyo ari yo yose itwara abagenzi n’abava muri Uganda.

Eddy Kenzo ni we muhanzi wenyine wo muri Uganda waririmbye muri Masa Fest muri Cote d’Ivoire ku ya 16 Werurwe 2020. Yagumye mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba ari gufata amajwi y’indirimbo ebyiri hamwe n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Icyakora, yatunguwe n’amakuru avuga ko adashobora gusubira muri Uganda kubera icyorezo cya Corona Virus yiganje. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umuririmbyi wa Big Talent yatangaje ko atemerewe gusubira muri Uganda."Ntabwo rero nemerewe gusubira mu rugo" - Kenzo arataka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa