skol
fortebet

Edsha yanyomoje Uncle Austin atanga ibisobanuro ku ifoto ye na Marina basomana

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip Hop uzwi nka Edsha yanyomoje Uncle Austin ugenda uvuga ko atari aziko Marina afite umusore bakundana ndetse avuga nuko ifoto yagiye hanze.
Ku munsi w’ejo tariki 15 Ukwakira nibwo ifoto ya Marina aryamanye na Edsha bari gusomana mu buryo bwatangaje benshi nibwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse bikanavugwa ko ngo yaba ari Edsha uri kuyikwirakwiza,gusa we yabihakanye ndetse avuga igihe ifoto yagereye ku mbuga nkoranyambaga n’uburyo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip Hop uzwi nka Edsha yanyomoje Uncle Austin ugenda uvuga ko atari aziko Marina afite umusore bakundana ndetse avuga nuko ifoto yagiye hanze.

Ku munsi w’ejo tariki 15 Ukwakira nibwo ifoto ya Marina aryamanye na Edsha bari gusomana mu buryo bwatangaje benshi nibwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse bikanavugwa ko ngo yaba ari Edsha uri kuyikwirakwiza,gusa we yabihakanye ndetse avuga igihe ifoto yagereye ku mbuga nkoranyambaga n’uburyo yahageze.

Aganira na UMURYANGO, Edsha yatangaje ko Ifoto yaba yarageze ku mbuga nkoranyambaga nko mu kwezi kwa mbere ndetse ko icyo gihe yari agikundana na Marina,injya no ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe kuko ngo uwo munsi banifotoye amafoto menshi akabije maze bahitamo iriya kuko ariyo itarikabije niko guhita bayohereza muri Group ya Whatsapp babanagamo.

Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga Marina na Edsha bari gusomana mu buryo budasanzwe

Tumubajije ibyo kuba ifoto yarashyizwe hanze mu kwezi kwa mbere hanyuma ikongera kugaruka ubu mu kwezi kwa cumi niba yaba atarabigizemo uruhare maze adusubiza agira ati "Nkuko nabikubwiye man,twayishyize muri Group ya Whatsapp twabanagamo gusa ntibabitinzeho kuko bari bazi ibyacu,Gusa sinzi ukuntu yaje kugaruka...ariko ngo byatewe na link bashyize muri Group ya Whatsapp nanjye ntabamo Marina ngo avuga uburyo njye tutigeze dukundana...Rero nibwo umwe mu bakobwa babaga muri ya Group twashyizemo ifoto cyera ngo yahise ayishyira muri iyo Group irimo Link ahinyuza ibyo Marina yavuze...Urumva man..rero nibwo yahise ikwirakwizwa gutyo..naho njye nabimenye kuwa Gatandatu ngiye kuri Whatsapp nkabona banyoherereje link ya ya Foto..".

Indi Foto ya The Ben na Marina yavugishije benshi

Edsha akaba yakomeje agira ati "Ndamutse njyewe ndi ushaka gusakaza amafoto..nasakaza arenzeho,kuko iriya niyo Toto mu mafoto yose dufitanye..urumva man..so nukuvuga ngo ayandi menshi mfite mbaye ukora ibintu by’ubumbwa nkibyo ngibyo niyo nashyira hanze kandi akaze cyane akavugisha n’abantu byinshi....Ahubwo bo nibo babikora bashaka kugira ngo babone uko bamamaza nk’indirimbo yabo nshyashya bagashaka kuzimfatiraho...nukuvuga ngo bashaka kunkoresha bafatanyije n’itangazamakuru bagenda baha Giti abanyamakuru bamwe na bamwe bagatangaza inkuru batigeze banambazaho,so bigatuma izina ryanjye njyewe rigenda ryangirika...Noneho ibintu byose bibaye bakabishyira k’umu Ex..Njyewe byambabaje man..!!".

Edsha kandi akomeza, akaba yakomoje no kuri Uncle Austin binavugwa ko ariwe ntandaro yo gutandukana kwe na Marina wahakanye ko atigeze amubangamira mu rukondo kuko ngo ataraziko banakundana.

Edsha yagize ati,"Natunguwe noneho na Uncle Austin watangaje ko ataraziko nkundana na Marina man...ndetse ngo nta nubwo yigeze atubangamira man..umva reka nkwereke gihamya ko yatubangamiraga man..".

Ibi akaba aribyo biganiro Marina na Edsha bagiranaga ubwo Uncle Austin yari yemeye kumufasha mu muziki we

Mu Gusoza,twifuje ko Edsha agira icyo avuga kimuri ku mutima maze agira ati "Umva umusa ngewe mbasabyeko bampa amahoro bakareka kunkoresha mukwamamara kwabo,Marina sinKimukeneye namuretse mureba igihe twamaranye nakibyaje umusaruro narabahariye nibafatireho ariko bareke gukora amakosa ngo bayashyire kuri ex we,ibyo mubona byose byakozwe mbere ataraba umustar ngewe mfite amabanga mbitse yaba aya The Ben yibyo yabwiraga Marina ngo naza mu Rwanda cg yibyo yamuganirije ku muntu umwe ntavuze,mfite amabanga ya Uncle Austin n’umugore we,mfite amabanga yanjye na Marina akaze ashobora kumwicira izina, ariko ibyo byose sinabishyira hanze...

UMVA HANO HASI INDIRIMBO NSHYA EDSHA YAKOREYE MARINA NA THE BEN

Akomeza agira ati "Mfite amabanga ya Lil G na Edouce na Jack B yose kuri marina ,rero mbaye nshaka kumusebya nahera aho cg abo nabo nshatse kubasebya naheraho cg nkatanga amafoto akaze dufitanye ,ariko sinabikora kuko nziko byakwangiza byinshi,we na Manager bari kunkoresha mu gushaka kwamamara bagenda bansebya bakoresheje bamwe mu banyamakuru".

Ibitekerezo

  • ariko mufite umwanya koko izi ngirwa bacuranzi izi sagihobe muba muzivuga ngo bigende bite yaba uwo ni idirishya niba aridisha simbzi yawo umeze nk`ìkijumba ngo ni marina bose niri niri ese umuntu wa kwemera gusomana na austin cyangwa nabandi ntavuuze ubwo aba yitwa umugore abo bose barutwa nizo mu migina apu

    Muvandimwe byikurenga ngo utukane1 ahubwo inkuru nk’izi nujya uzibona uge ushimira Imana kuko utabaye nk’aba hanyuma usabe ko abawe n’inshuti n’abavandimwe batazamera gutya aba ubareke mu buyobe barimo niba utabashije kubageraho ngo ubagire inama y’ibizima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa