skol
fortebet

Elcy wavuzwe mu rukundo na King James yarushinze-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe utuye Nyakabanda mu mujyi wa Kigali wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi King James, yakoze ubukwe n’umusore, Fahad Mukunzi bamaranye igihe mu rukundo.
Elcy yagaragaje umukunzi we nyuma yo kwisanga mu itangazamakuru asobanura ibijyanye n’urukundo yavugwaga kubamo n’umuhanzi King James. Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yemeranyije n’umugabo we kubana akaramata bagatandukanwa n’urupfu gusa.
Ubu bukwe bw’aba bombi bwabaye kuri icyi cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017.Gusezerana (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe utuye Nyakabanda mu mujyi wa Kigali wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi King James, yakoze ubukwe n’umusore, Fahad Mukunzi bamaranye igihe mu rukundo.

Elcy yagaragaje umukunzi we nyuma yo kwisanga mu itangazamakuru asobanura ibijyanye n’urukundo yavugwaga kubamo n’umuhanzi King James. Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yemeranyije n’umugabo we kubana akaramata bagatandukanwa n’urupfu gusa.

Ubu bukwe bw’aba bombi bwabaye kuri icyi cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017.Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu rusengero rw’Abongereza ruherereye Kibagabaga[Kibagabaga SDA], nyuma y’uyu muhango abatumiwe bakiriwe ku i Rebero ahitwa ’The Heaven Garden Rebero’.

Ku wa 10 Ukuboza 2017 nibwo Elcy Ishimwe yasabwe aranakobwa, ni nyuma y’iminsi mike akorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ nabamwe mu nshuti ze bamenyanye akiri umwana kugeza ubu.

Kuya 04 Ukwakira 2017 nibwo hasohotse integuza y’ubukwe, invitation itumire abavandimwe n’inshuti.Kuri Invitation hari ifoto ya Elcy ndetse n’uyu mukunzi we, Fahad Mukunzi bivugwa ko bamaranye igihe mu rukundo.

Kuwa 14 Nzeri 2017 nibwo Ishimwe Elcy yambitswe impeta y’urudashira na Fahad, amuhamiriza ko agiye kumubera umugore mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose bagiye kumara kuri iyi Si y’abazima.

Icyo gihe Elcy yanditse ku rukuta rwa Instagram hashize iminota mike ubwo butumwa ahita abukuraho ariko yari yanditse ati ” I said Yes[bivuze ngo navuze ngo yego].”

Kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, nibwo Elcy Ishimwe yagaragaje umusore bakundana witwa Fahad mu mafoto abiri yashyize hanze ndetse anavuga ko ariwe mwami w’umutima we ibihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa