skol
fortebet

Emmy akeneye umukunzi bazarushinga usimbura Umuhire bashwanye (Amafoto)

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Nsengiyumva Emmanuel wamamaye nka Emmy akaba umuhanzi nyarwanda utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko urukundo yahozemo rwari agahararo, ngo akeneye umukobwa uzamubera Mama w’abana be.
Emmy yavuzweho kuba mu rukundo n’umukobwa witwa Rwagasana yajyaga abwira itangazamakuru ko ibyabo bikomeye kandi ko bazagera ku intera ishimwa na buri wese.
Mu 2016 nibwo iyi nkuru yabaye kimomo y’Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana, rwakomeje gusasirwa n’imitoma yacaga ibintu (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Nsengiyumva Emmanuel wamamaye nka Emmy akaba umuhanzi nyarwanda utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko urukundo yahozemo rwari agahararo, ngo akeneye umukobwa uzamubera Mama w’abana be.

Emmy yavuzweho kuba mu rukundo n’umukobwa witwa Rwagasana yajyaga abwira itangazamakuru ko ibyabo bikomeye kandi ko bazagera ku intera ishimwa na buri wese.

Mu 2016 nibwo iyi nkuru yabaye kimomo y’Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana, rwakomeje gusasirwa n’imitoma yacaga ibintu hagati y’aba bombi banyuzaga ku mbuga nkoranyamga.

Aha Emmy yari yagiye muri uganda gusura umukunzi we w’ahahise

Uyu Emmy ubwe yajyaga anyuzamo akava muri Amerika akajya gusura uyu mukobwa aho yakurikiranaga amasomo ye mu gihugu cya Uganda.Iyo yabazagwa icyo akora muri Uganda, Emmy yasubizaga ko hari imishinga y’indirimbo ari gutunganya yo.

Yasubije ibijyanye n’uko yaba yarishumbishije nyuma yo gushwana n’umukunzi we.Yagize ati ”Ndacyari umuseribateri nta mukunzi mfite, natangiye kubisengera, kugira ngo Imana izampe umukobwa uhamye twakundana kuko uwo nshaka ubu ngubu ni nawe ntekereza ko twakubakana urugo.”

Nyuma y’igihe kitageze ku myaka ibiri,aba bombi bashyize akadomo ku mubano wabo ndetse buri wese asiba buri kimwe cyose nk’amafoto yashoboraga kumwibutsa mugenzi we.

Emmy aherutse kubwira Ijwi rya Amerika ko yabaye mu buzima bwe bwose akunda uyu mukobwa ariko ko yaje gusanga ibyabo bitari gukomeza nk’uko yabyifuzaga ashingiye kubyo yabonye kuri uyu mukobwa.

Emmy yeretswe ifoto y’umukunzi we w’ahahise maze avuga ko bigeze gukundana urukundo rw’igihe gito.

Yagize ati "Nibyo koko uyu mukobwa twigeze kumenyana kwa kundi nyine uba uri gushakisha, twigeze kuba inshuti zihariye(ubu turi inshuti zisanzwe), twigeze kuba inshuti turimo turagerageza nyuma ntibyaza guhura neza.”

Abajijwe ibyo kuba yarasuuraga uyu mukobwa aturutse muri Amerika akajya muri Uganda, yarabyemeye avuga ko urukundo rwamukoreshaga buri kimwe cyose.

Yagize ati”Yego twigeze guhurira muri Uganda aho yigaga kuko nari mukumbuye cyane twaherukanaga cyera , rwose nateze indege ngiye kumureba, njya mbwira abantu ko iyo nakunze nkunda urukundo rudasanzwe rwo kugenda no kugaruka (aller+retour), ndakunda bya nyabyo gusa ibyanjye nawe byararangiye.”

REBA AMAFOTO:


Imitoma yacaga ibintu hagati ya bombi














Aha yari mu kiganiro na Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa