skol
fortebet

Eric Semuhungu umunyarwanda wasezeranye n’umuzungu bahuje igitsina yari yitwaje abamurindira umutekano mu kirori yakoze cyari cyiganjemo inzoga zihenze gusa[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

Umusore w’umunyarwanda, Eric Semuhungu wamenyekanye ubwo yasezeranaga kubana nk’umugore n’umugabo n’umuzungu bahuje igitsina witwa Ryan Hargrave nyuma akaza gupfa yataramiye abari bitabiriye igitaramo yateguriwe cyabereye mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyari cyise "Meet and Great with fans" cyabereye mu kabyiniro ka Coco Bean, Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Ukuboza 2018.

Ubwo yarahagurutse aho acumbitse muri Selena Hotel

Igitaramo cyatangiye ahagana Saa tatu, umushyitsi mukuru yari Eric Semuhungu, wageze mu Rwanda ku wa Kane taliki 20 Ukuboza avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ku isaha ya Saa Munani zuzuye nibwo Eric Semuhungu yakandagiye muri aka kabari maze asanga hakubise huzuye ategerejwe n’abakunzi be harimo abo bahurira kumbuga nkoranyambaga biyise "Best family Forever."

Semuhungu yageze muri aka kabari arikumwe n’itsinda ryari rimushagaye harimo n’abamurindira umutekano, abenhi mu bari bari muri aka kabyiniro wabonaga bifuza kumukoraho kuko hari nabari bamubonye bwambere basanzwe bamubona kumbuga nkoranyambaga gusa.

Akigera mu kabari yasanganijwe inzoga z’amaoko atandukanye yari yateguriwe, harimo inzoga zikomeye nka Belaire, Jamson, Amalura,Henessy nizindi, yaguriye abari muri aka kabari bafatanya gusabana babyina umuziki wagwaga n’aba dj bakomeye, barimo Dj Infinity.

Uretse guhura n’inshuti ze bagasangira, Eric ngo afite n’igikorwa cy’ubugiraneza aho bazafasha abatishoboye batuye mu bice bya Kimisagara na Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge bakabagenera ibyo kurya no kwambara kugirango nabo basangire kuri uyu munezero.

Biteganyijwe kandi ko Semuhungu ari mu byamamare bizitabira ikirori cya Celebrity Christmas Party kizaba tariki ya 25 Ukuboza.

Eric Semuhungu ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko yavukiye Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ni umwana wa Kane mu muryango w’abana batandatu abakobwa batatu n’abahungu batatu, yabaye mu bihugu bitandukanye nka Uganda na Afurika y’epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave bakundanye bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Uyu musore w’umunyarwanda, Eric Semuhungu amaze guhura na Ryan Hargrave, nyuma baje kwerekeza ku mugabane w’Amerika i San Franscico muri Carifornia, Semuhungu yasezeranye n’uyu mugabo w’umunyamerika biyemeza kubana akaramata, mubukwe bwatashywe n’imiryango yabo bose babashyigikiye.

Eric Semuhungu acumbitse muri Hoteli iri i Kigali izwi nka Selena Hotel.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa