skol
fortebet

Eric Senderi ku mazina umunani yarafite yongeyeho irya 9

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Eric Senderi , ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunze kugira ibyo twakwita udukoryo cyane iyo ari ku rubyiniro asetsa abatari bake. hari ku munsi wo kwibohora tariki 4Nyakanga 2019 ku nshuro ya 25, nibwo abahanzi batandukanye basusurukije abatari bake mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye I Remera maze Senderi avugako yongeyeho izina rishya kuyo yari asanganwe.

Sponsored Ad

Eric Senderi international hit chris brown w’ikigali, niyo mazina yarazwiho nk’umuhanzi, gusa nk’uko yabitangarije itangazamakuru yongeyeho irindi rya “Mudatenguha Hit”, ubwo nibura yitwa “Eric Senderi International Hit Chris Browm w’ikigaki Mudatenguha Hit”.

Senderi aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Imyaka 25 irashize abanyarwanda twibohoye ni ukuvuga ngo nanjye mu myaka iri mbere ngiye kuyinjiramo, ni izina rishya n’imigambi mishya. Ubu nitwa ‘Mudatenguha Hit’ izina ry’icyerecyezo.”

Gusa Senderi Hit, yatangaje ko asaba abantu ko andi mazina ahagarikwa hagakoreshwa ‘Mudatenguha Hit’. Iri izina ngo rizagendana no kudatenguha abafana be n’ubwo mu myaka ishize atakoze nabi gusa avuga ko agiye kurushaho gukora cyane.

Akomeza avugako agiye kwegera abafana cyane, Ati: “Kubaha ibyo bashaka nka basanga aho bari nkabaha wa muziki mbasanze mu mudugudu bitari bimwe nabasangaga mu mujyi cyangwa ku karere no ku kagari.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa