Eric Senderi mu mipango yo gushaka uburyo yagurira amagare abakunzi be baturiye Nyabarongo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 27 August 2017 Yasuwe: 991

Umuhanzi mu njyana ya Afro Beat, Eric Senderi Internatioanal Hit aratangaza ko agiye gukora ibitaramo byo gukusanya amafaranga yo kugurira abafana be baturiye Nyabarongo amagare bazajya bifashisha bajya kuvoma amazi meza, ingona zo muri Nyabarongo zitazabamara kandi nawe akibakeneye.

Senderi yatangaje ibi nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu karere ka Kamonyi baturiye Nyabarongo, bariwe n’ingona ubwo bajyaga kuvoma amazi muri uwo mugezi.

Uyu muhanzi avuga ko ayo magare azabaha azatuma badasubira kuvoma amazi ya Nyabarongo ahubwo ngo bazajya bayanyonga bakajya kuvoma amazi meza. Yagize ati “Ndi kwihanganisha abafana banjye bariwe n’ingona muri iyi minsi ndetse n’abandi wenda tuba tutamenye bitewe n’uko wenda aba ari abashumba baturanye n’akagera na Nyabarongo.

Rero ubu ndi gutegura amagare ngiye kugura kugira ngo nka bariya bahuye na biriya bibazo babone amagare bazajye bajyagushaka amazi meza bareke gusubira muri Nyabarongo.”

Akomeza avuga ko ari gutegura ibitaramo azakuramo ayo mafaranga kuko we byose ngo abikesha abafana be. Ati “Birumvikana nzahera i Mageragere na hariya Kamonyi, hari n’ahandi hantu tuba tutazi. Ni igitekerezo Imana yampaye ngo ngitekerezeho, abafana banjye mbasure tu.”

Senderi ahamya ko icyo gikorwa ari kugitegura neza ku buryo ngo azagikora bitarenze Noheli ya 2017.

Nyuma y’uko ikibazo cy’ingona zirya abaturage gikomeje guhangayikisha abaturiye umugezi wa Nyabarongo, cyane cyane mu Karere ka Kamonyi, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwabujije abaturage gusubira kuri uwo mugezi.

Eric Senderi International aganira byimazeyo na Perezida Kagame

Guverineri w’iyo ntara, Mureshyankwano Rose yabwiye abo baturage ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) bagiye gukora ibishoboka bakabagezaho amazi meza.

Senderi yari umwe mu bahanzi baherutse kuzenguruka igihugu bari mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame, wari umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi ibintu avuga ko ari kimwe mu byamushimishije cyane.

Uyu muhanzi wiyise International Hits akomeza avuga ko kuri ubu yasoje ikiruhuko yari yarihaye, ubu ngo ari gukora amashusho y’indirimbo ye yitwa “Convention” ikaba izajya hanze mu minsi iri imbere.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’ Indaya yatangaje ko kumunsi nibura aryamana n’ abagabo barenga...

Umukobwa w’ Umwongerezakazi Kirie Redfield, ni umugore ufite umugabo akaba...
21 February 2018 Yasuwe: 867 0

Ibyishimo ni byose hagati y’ Umunyarwandakazi Rehema n’ umugabo we A.Y muri...

Nyuma y’ uko Umuraperi AY asabye akanakwa umukobwa w’ Umunyarwandakazi Rehema...
21 February 2018 Yasuwe: 836 0

Umukobwa yatemaguye umukunzi we igitsina akibika muri firigo

Umukobwa w’imyaka 21 y’ amavuko witwa Anastasia Onegina uvuka mu gihugu...
21 February 2018 Yasuwe: 1154 0

Weasel yahishyuye umuhanzi uzasimbura Radio uko azaba ameze

Nyuma yuko nyakwigendera Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda ‘Goodlyfe’...
21 February 2018 Yasuwe: 455 0

Dore Urutonde rw’ ibyamamare 6 ku isi byamamaye kubera kubaka...

Kuri ubu abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko baterura ibyuma kugira...
21 February 2018 Yasuwe: 903 0

Birdman yatangaje ko akunda Toni Braxton byo gupfa

Umuhanzi Bryan Christopher Williams uzwi nka Birdman yatangaje ko akunda...
21 February 2018 Yasuwe: 771 0