skol
fortebet

Eric Senderi nyuma yo kumenya urupfu rw’agashinyaguro umubyeyi we yishwe muri Jenoside yagaragaje intimba byamuteye mu mutima

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Eric Senderi yagaragaje intimba, nyuma yo kumenya amakuru y’uko umubyeyi we yishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Eric Senderi yanditse agira ati” Mama Uyu munsi n ibwo menye neza amakuru y’uko bakwishe. Narinzi neza ko wiciwe muri Kiliziya ya Nyarubuye.

Ndagushimira Ngabire kuba waduhaye ubuhamya, bitumye menya ukuri neza nyuma yimyaka 25. Mama nogeye kugira agahinda. Narinzi ko bakwishe ugahita ufpa, ariko natunguwe n’uko wamaze iminsi ine utabaza bagutemye uteguka.

Namenye neza ko wishwe n’igitero cya nyuma cyazanye urusenda na side mu mirambo myinshi mwari kumwe. Namenye neza ko wishwe bwa nyuma saa yine za mugitondo. Namenye neza ko bucura yari akuryamye mu gituza, ariko we yahise afpa ako kanya.

Namenye neza uko bakwishe wambaye. Namenye ko n’imyenda wari wambaye bukeye abagore b’interahamwe baje kuyigucuza barayitwara. Hari ibindi namenye ku bo mwicanwe ntarondora hano nasubiye inyuma mu mutima. Ntibyoroshye kubyakira.”

Ibitekerezo

  • Pole sana Senderi we,hari Imana ihumuriza imitima ifite intimba.

    Sanderi muvandimwe pole , ntabwo byoroshye kwakira inkuru mbi nkiyo ariko ba intwari!! Imana ibahe iruhuko ridashira.

    Gusa nta mpamvu zo guheranwa n’ agahinda ahubwo dukore tutikoresheje, twiteze imbere.

    Senderi muvandimwe, komera kandi ube intwari nkuko uri kudeza ubu!!! tugufashye mumugongo, ntucike integer.

    SENDERI WE IHANGANE AHOBARI BARARUHUTSE KANDI BARIKUMWE NIYABAREMYE,NABABIKOZE BAZABIBAZWA,KANDI NTANICYO BUNGUTSE

    Nagahinda gakomeye. Imana isane imitima ikomeretse yuzuze ihumure numunezero abari mumubabaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa