skol
fortebet

Eric Senderi yipimishirije Virus itera SIDA hamwe n’abahoze mu buraya

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2019 hagati ya Nyabugogo na Gatsata mu gishanga gihari habereye igikorwa cyateguwe na AEE cyo gukangurira urubyiruko rukorera hafi aho kwipimisha Virus itera SIDA.

Sponsored Ad

Muri iyi gahunda Senderi Hit niwe muhanzi wari watumiwe ngo ataramire aba baturage. Usibye gutaramana nabo Senderi yanipimishije Virus itera SIDA.

Senderi Hit yabanje gutaramira abaturage bari bitabiriye iki gikorwa cyateguwe n’umuryango AEE (African Evangelic Enterprise).

Senderi yahise abasaba kumukurikira bakajya kwipimisha mu cyumba cyari cyateguwe kirimo na muganga.

Eric Senderi ni we wabimburiye abandi kwipimisha nubwo ibisubizo yadutangarije ko ari ibanga ariko igisubizo cye yagitahanye.

Nyuma yo kwipimisha, Senderi Hit yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaruka cyane ku gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda zo kwipimisha HIV mu rwego rwo kugira ngo bamenye uko bahagaze babone nuko bakurikiza inama za muganga.

Senderi Hit yitanzeho urugero ahamya ko yaherukaga kwipimisha cyera cyane ariko noneho atangira kubitinya muri 2014 nyuma yuko yari atangiye kwikeka ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa