skol
fortebet

Ese Don Williams umaze umwaka avuye ku isi yari muntu ki ?

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

skol

Don Williams ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uzwi cyane mu injyana ya ’Country Music’, yitabye imana tariki 8 Nzeri 2017, azize uburwayi.

Sponsored Ad

Ese Don Williams yishwe n’iki?

Iyi nkuru yatangiye kuba kimomo ubwo yasakaraga hirya no hino Ku Isi ari nako hibazwaga icyahitanye uyu mukambwe umaze umwaka umwe yitabye Imana utazibagirana kubera ibihangano bye byakunzwe na benshi kuri uyu mubumbe dutuyeho.

Nyuma y’ uko benshi bari baheze mugihirahiro bibaza icyihishe inyuma y’urupfu rwa Williams, Nkuko tubikesha ’Webster’ kugeza ubu biravugwa ko yazize ahanini indwara ya ’emphysema’ cyane ijyanye n’imihumekere ya muntu.

Ese Don Williams ni muntu ki?

Williams yitabye Imana ku myaka 79,aho kuri yari kuba asatira imyaka 80 y’amavuko, yavutse tariki ya 27 Gicurasi mu mwaka wa 1938, avukira mu cyaro mu majyaruguru ya ’Texas’ ahitwa ’Floydada’. Williams yaririmbye bwa mbere mu ruhame ku myaka ye itatu cyane ko mama we yagiraga uruhare runini mu kumwigisha umuziki.

Don Williams yamenyekanye bwa mbere ku ruhando mpuzamahanga ubwo yaririmbaga mu itsinda rya ’Pozo Seco Singers’ nyuma y’ uko yaryinjiyemo akubutse mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1964.

Williams ntibyatinze, nyuma gato yaje gutangira kuririmba ku giti cye, agira igikundiro kidasanzwe mu bafana be hirya no hino ku Isi aho yaririmbye indirimbo zahogoje abakunzi be, cyane bitewe n’ijwi rye ritashidikanywagaho ko ari ryiza.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe za Don Williams yaririmbye harimo iyitwa ’Tulsa time’, ’Back in my younger days’, You’re my best friend, lord, I hope this day is good na Broken hearts never mend.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa